Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2014, impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yahitanye umugenzi umwe saa kumi n’ebyiri na mirongo ine (18h40), ahitwa kuri Yanze hafi ya Gare ya Nyabugogo mu Mudugudu wa Kiruhura Akagari ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.
Nk’uko ababonye iyi mpanuka iba babitangarije IGIHE, umumotari yari atwaye umugenzi, iyi modoka ibaturuka inyuma ihorera ibagezeho ntiyabasha kugabanya umuvuduko, inyura hejuru ya moto.
Undi uvuga ko na we yabibonye, yemeza ko umumotari yagerageje gusimbuka ntibyamuhira, ariko umugenzi we yahise ahagwa kuko ikamyo yamukandagiye, mu magambo ye ati "ikamuca umutwe".
Uwa gatatu yavuze ko umumotari atahise ashiramo umwuka ko ahubwo yahungabanye cyane, ariko ko na ubuzima bwe bwari habi cyane.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yabwiye IGIHE ko umugenzi wari uri kuri moto ari we wahasize ubuzima.
Yakomeje avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ikirango UAU233H yari itwawe na Okiru Michael ufite ubwenegihugu bwa Uganda
CIP Kabanda yagize ati “Yagonze umugenzi wari uri kuri Moto witwa Jean de Dieu Munyentwali ahita ashiramo umwuka. Uyu mugenzi yikubise hasi ubwo moto yari imuhetse yagongaga umunyamaguru."
Umyu mushoferi wagonze afungiye kuri Sitation ya Police i Mageragere hamwe n’imodoka, umurambo wo wajyanywe ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.



















TANGA IGITEKEREZO