Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu nibwo iyo mpanuka yabaye aho abakozi bakora muri iyo restaurant babwiye IGIHE ko bari mu gikoni mu mirimo isanzwe ndetse bafite n’abakiliya, gaz igaturika batazi ikibiteye.
Abantu bari muri restaurant bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, bafite ibikomere by’ubushye ku maboko, ku mugongo n’ahandi.
Ambulance ebyiri zahise zihagera kugira ngo zitange ubutabazi ndetse n’inzego z’umutekano zirimo n’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi.
Umwe mu bari bari gufata ifunguro, Ingabire Aziz yabwiye IGIHE ati "Nari ngiyeyo gufata amata ubwo mbona imyotsi iratangiye, twumva ikintu gituritse. Twari benshi, yari amasaha ya saa sita abantu bajya gufata ifunguro."
Muri Gashyantare aha hantu hari habaye indi mpanuka nk’iyi gusa bwo nta muntu wigeze uyikomerekeramo.
Ubusanzwe biragoye ko icupa ririmo gaz ryaturika rigasandara ahubwo ikibaho ni uko gaz isohoka mu icupa igakwira mu nzu, noneho yaza guhura n’umuriro bikabyara inkongi ari na byo bihitana abantu.
Mu bindi bishobora gutuma gaz iturika harimo kuba icupa ryayo n’amashyiga biteretse ahantu hatagera umuyaga. Hari kandi kuba ishyiga ryaka ukazunguza icupa ushaka kumva isigayemo cyangwa se ukariryamisha.
Mu gihe habayeho guhita kwa gaz cyangwa kuva, uzabibwirwa n’impumuro ya gaz yihariye. Muri cyo gihe kora ibi bikurikira:
– Mu gihe utetse, funga gaz,
– Mu gihe utekeye mu nzu sohora icupa ryawe hanze y’inzu, ahantu hari umwuka uhagije kandi ufungure n’inzugi n’amadirishya,
– Irinde ikintu cyose cyatuma gaz yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi,
– Irinde kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi ukoresheje interrupteur.
– Irinde kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gaz yaka.
Icupa rya gaz ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe cyangwa cyatera inkongi y’umuriro.
Bibaye byiza kurushaho ngo waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika.
Umugozi uva ku icupa ugana ku ishyiga ugomba kuba utarangiritse kandi ukanyura ahantu hatari ubushyuhe mu gihe utetse.
Amafoto: Gift Munyarugerero


















TANGA IGITEKEREZO