00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Impanuka ya gaz muri restaurant yakomerekeyemo abari bagiye gushaka amafunguro

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 January 2020 saa 01:00
Yasuwe :

Impanuka ya gaz muri restaurant iri mu nyubako ikikije gare yo mu Mujyi rwagati, yakomerekeyemo bamwe mu bari bayirimo abandi barahungabana.

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu nibwo iyo mpanuka yabaye aho abakozi bakora muri iyo restaurant babwiye IGIHE ko bari mu gikoni mu mirimo isanzwe ndetse bafite n’abakiliya, gaz igaturika batazi ikibiteye.

Abantu bari muri restaurant bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, bafite ibikomere by’ubushye ku maboko, ku mugongo n’ahandi.

Ambulance ebyiri zahise zihagera kugira ngo zitange ubutabazi ndetse n’inzego z’umutekano zirimo n’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi.

Umwe mu bari bari gufata ifunguro, Ingabire Aziz yabwiye IGIHE ati "Nari ngiyeyo gufata amata ubwo mbona imyotsi iratangiye, twumva ikintu gituritse. Twari benshi, yari amasaha ya saa sita abantu bajya gufata ifunguro."

Muri Gashyantare aha hantu hari habaye indi mpanuka nk’iyi gusa bwo nta muntu wigeze uyikomerekeramo.

Ubusanzwe biragoye ko icupa ririmo gaz ryaturika rigasandara ahubwo ikibaho ni uko gaz isohoka mu icupa igakwira mu nzu, noneho yaza guhura n’umuriro bikabyara inkongi ari na byo bihitana abantu.

Mu bindi bishobora gutuma gaz iturika harimo kuba icupa ryayo n’amashyiga biteretse ahantu hatagera umuyaga. Hari kandi kuba ishyiga ryaka ukazunguza icupa ushaka kumva isigayemo cyangwa se ukariryamisha.

Mu gihe habayeho guhita kwa gaz cyangwa kuva, uzabibwirwa n’impumuro ya gaz yihariye. Muri cyo gihe kora ibi bikurikira:

– Mu gihe utetse, funga gaz,
– Mu gihe utekeye mu nzu sohora icupa ryawe hanze y’inzu, ahantu hari umwuka uhagije kandi ufungure n’inzugi n’amadirishya,
– Irinde ikintu cyose cyatuma gaz yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi,
– Irinde kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi ukoresheje interrupteur.
– Irinde kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gaz yaka.

Icupa rya gaz ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe cyangwa cyatera inkongi y’umuriro.

Bibaye byiza kurushaho ngo waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika.

Umugozi uva ku icupa ugana ku ishyiga ugomba kuba utarangiritse kandi ukanyura ahantu hatari ubushyuhe mu gihe utetse.

Abantu barindwi nibo bahiriye muri iyi restaurant bitewe n'impanuka ya gaz, gusa nta n'umwe wigeze ubura ubuzima
Iyi mpanuka yabaye mu gihe abantu bari bagiye gufata amafunguro muri iyo restaurant
Bamwe bahiye ku maboko no mu mugongo
Umwotsi wari mwinshi mu marembo yayo
Ni ubwa kabiri mu gihe kitageze ku mwaka, restaurant yo mu nyubako zikikije gare zifashwe n'inkongi yatewe na gaz
Iyi mpanuka yatewe na gaz batekaho
Zimwe muri gaz zari mu nyubako zahise zisohorwa

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages