Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 Toyota yabanje kugonga ipoto y’amashanyarazi mbere yo kugonga Land Cruiser Prado yagendaga mu kindi gice cy’umuhanda.
Nta muntu n’umwe waguye cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka, kuko abari batwaye izi modoka zari zifite ibibakingira bizwi nka Airbags.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba babwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko yatewe n’umushoferi wa RAV 4 wari ufite umuvuduko ukabije, ubwo yakataga ajya mu kindi gice cy’umuhanda.
Umwe muri bo witwa Uwiragiye Viateur yagize ati “Yabaye ndeba, ndatekereza ko umushoferi yabaye nk’utaye umurongo kubera ko imodoka yihutaga cyane. Umugore wari utwaye Land Cruiser ashobora kuba yatunguwe kuko yari ku rundi ruhande.”
Imodoka zangiritse bikomeye naho umubyigano waje kurangira ari uko polisi ihagobotse.






Ibitekerezo 0