00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Impuguke zateraniye mu kwigirahamwe ikindi ibijumba byakorwamo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 24 April 2013 saa 04:52
Yasuwe :

Mu Rwanda hatangiye amahugurwa ahuje abahanga mu gutubura imbuto y’ibijumba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko igihingwa cy’ibijumba cyatezwa imbere kikaba cyabyazwa undi musaruro.
Aya mahugurwa afite intego yo gushaka uburyo igihingwa cy’ibijumba cyazajya gitanga undi musaruro atari ukubirya gusa, ndetse kikaba cyakunganira ifarini yifashishwa mu gukora imigati amandazi n’ibindi.
Dr. Jaw Low Umuyobozi w’Umushinga Sasha uteza imbere igihingwa cy’ibijumba (…)

Mu Rwanda hatangiye amahugurwa ahuje abahanga mu gutubura imbuto y’ibijumba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko igihingwa cy’ibijumba cyatezwa imbere kikaba cyabyazwa undi musaruro.

Aya mahugurwa afite intego yo gushaka uburyo igihingwa cy’ibijumba cyazajya gitanga undi musaruro atari ukubirya gusa, ndetse kikaba cyakunganira ifarini yifashishwa mu gukora imigati amandazi n’ibindi.

Dr. Jaw Low Umuyobozi w’Umushinga Sasha uteza imbere igihingwa cy’ibijumba muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha kongera ubumenyi ku gutubura igihingwa.

Dr. Jaw yagize ati “Uyu ni umwanya wo kwigira hamwe uburyo ikijumba cyatanga undi musaruro uhagije atari ukukirya gusa ikijumba gikorwamo umugati, amakaloni n’ibindi”.

Dr . Mbonigaba Jean Jacques Murinda Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), yatangarije abanyamakuru ko RAB igiye gukomeza guteza imbere igihingwa cy’ibijumba himakazwa ibijumba bifite ibara ry’umuhondo bikungahaye ku ntungamubiri ya Vitamine A.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka RAB ifatanije n’umushinga Sasha, bashyize ahagaragara ubwoko bw’ibijumba bugera kuri butandatu butanga umusaruro.

Dr . Jean Jacque Mbonigaba Murinda avuga ko RAB igiye gukomeza gushaka uburyo igihingwa cy'ibijumba gitera imbere
Muri afurika hitabiriye ibihugu bigera kuri 12
Abitabiriye amahugurwa baturutse mu bihugu bitandukanye baganira

Foto: Rubibi O.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages