00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Impuguke zirimo kwiga uburyo haronderezwa amashanyarazi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 25 April 2013 saa 05:51
Yasuwe :

Mu nama mpuzamahanga ku bijyanye no gukoresha neza ibijyanye n’ingufu mu nyubako ku Isi irimo kubera i Kigali, abayiteraniyemo barasaba abafite inyubako, kwita kuri iki kibazo kuko gihangayikikije Isi, aho ngo ingufu zirenga 42% zikoreshwa mu nyubako mu gihe nyamara Isi irwana no kubona umuriro uhagije.
Dr. Okju Jeong uhagarariye umuryango Global Green Growth Institute (GGGI) wo muri Korea y’Epfo ariko akaba awuhagarariye muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, avuga ko uyu muryango (…)

Mu nama mpuzamahanga ku bijyanye no gukoresha neza ibijyanye n’ingufu mu nyubako ku Isi irimo kubera i Kigali, abayiteraniyemo barasaba abafite inyubako, kwita kuri iki kibazo kuko gihangayikikije Isi, aho ngo ingufu zirenga 42% zikoreshwa mu nyubako mu gihe nyamara Isi irwana no kubona umuriro uhagije.

Dr. Okju Jeong uhagarariye umuryango Global Green Growth Institute (GGGI) wo muri Korea y’Epfo ariko akaba awuhagarariye muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, avuga ko uyu muryango washinzwe mu 2010, nyuma yo kubona ko ibijyanye n’ingufu bikomeje gukoreshwa nabi mu nyubako, mu gihe nyamara usanga nta kintu kinini uba ukoreshwa.

Dr. Okju avuga ko iyo umuturage yubatse inzu na bi, bituma gukoresha umuriro nabyo bihenda. Yagize ati “Iyo wubatse inzu ariko ntusige aho uzatera ibiti bishobora kuzatanga umuyaga, nicyo gihe usanga abantu bakenera gukoresha imashini zongera umuyaga mu mazu, bityo ugasanga hakoreshwe umuriro mwinshi kandi byagakemuwe mbere.”

Mutamba Esther Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imyubakire, yatangaje ko muri iyi nama ihuje abashinzwe imyubakire n’ingufu, u Rwanda rugiye gukomeza gushimangira ingamba rwihaye yo gukoresha ingufu nke, hirindwa gusesagura umuriro rusanzwe rudafite.

Agaruka ku ikoreshwa ry’umuriro, Mutamba avuga ko Abanyarwanda usanga bagikoresha nabi umuriro ndetse ugasanga bawukoresha naho bitari ngombwa.

Yagize ati “Usanga abantu bubaka inyubako zifite amadirishya mato, ndetse nayo akenshi ugasanga batayakingura na kumanywa, ahubwo bagahitamo gucana amatara na ho bitari ngombwa.”

Abanyarwanda basabwe kuyoboka amatara akoresha ingufu nke, birinda kugura amatara awangiza, dore ko ngo na Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko aya matara yangiza umuriro, mu gihe kiri imbere agomba kuzavaho.

U Rwanda rufatanyije na Banki y’Isi, Umuryango wa GGGI, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku miturire ku Isi, bagiye kurebera hamwe uburyo ingufu zikoreshwa mu nyubako zitandukanye zagabanywa ku buryo ngo hakoreshwa n’imirasire y’izuba mu mazu maremare, no kuba hashyirwaho amategeko agenga imyubakire mu kurengera ingufu byaba mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, aho naho ngo inyubako zikomeje kwiyongera kandi zikaba zikenera umuriro mwinshi.

Uretse abahagarariye ibihugu bigize akarere ka EAC, ibigugu bya Senegal na Algeria nabyo biri muri iyi nama igomba kurangira kuri uyu wa Kane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages