00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Impungenge ku tubari tugaragaramo umwanda n’abagisangirira ku miheha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 February 2024 saa 03:36
Yasuwe :

Iyo utembereye mu dusantere tw’ubucuruzi dutandukanye mu turere tw’Umujyi wa Kigali, utungurwa no kubona tumwe mu tubari tutujuje ibisabwa, turangwamo umwanda ukabije, kandi tukagaragaramo inzoga nyinshi zitujuje ubuziranenge.

Najyaga ntwumva ntaraduca iryera, ariko ngahorana amatsiko yo kuzahigerera kuko numvaga bitakibaho muri uyu mujyi unyaruka mu iterambere.

Ni utubari duteye ukwatwo, ndetse abenshi batuvuga mu buryo butandukanye. Hari n’abadatinya kwemeza ko twaba isoko y’indwara bityo ko tudakwiriye kuba tukibarizwa mu Murwa w’u Rwanda.

Ukinjira usanganirwa n’isura y’intebe ndende z’urubaho, hakarangwa umwanda ukabije wiyongeraho no kutagira ubwiherero busukuye, bumwe bwo mu misozi butindishije ibiti bigaragaza umwanda wo hasi.
IGIHE yatembereye mu dusantere dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali turimo utwo mu Murenge wa Mageragere, Nyamirambo, Kigali, Masaka, Gatsata na Kimisagara, isanga hari tumwe mu tubari wakwemeza ko tutujuje ibisabwa.

Hari ahakirangwa urwagwa rwo mu ijerekani, ubushera n’imitobe isindisha ndetse abahanywera basangirira ku muheha ntacyo bikanga.

Ba nyir’utu tubari bavuga ko bazi neza ko tutujuje ibisabwa ndetse n’inzoga n’ibindi bacuruza bitemewe ariko babikora kugira ngo bashakishe ikibatunga.

Umugabo witwa Donatien ufite akabari gacuruza ubushera n’urwagwa mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati “Turabizi ko bitemewe ariko umuntu abikora kugira ngo abone ikimutunga n’umuryango we si ukwanga kubahiriza amabwiriza ahubwo n’uko umuntu aba yanga kwicwa n’inzara nta kindi.”

Undi mugabo ufite akabari gacuruza urwagwa mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Mageragere utarifuje ko amazina ye atangazwa, na we yemeza ko akabari ke katujuje ibisabwa n’amabwiriza yo gucuruza utubari.

Ati “Ndabizi ko hari byinshi akabari kanjye kadafite ariko hano mbona nta kibazo kuko ari mu cyaro abantu baraza ntabwo babyinubira naho ibijyanye n’uko ngurisha urwarwa sinabiguhakanira rwose ndabikora kugira ngo mbone ikintunga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu, Nkurunziza Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abaturage bafashe bari gusangirira ku muheha babahana.

Ati “Ubusanzwe utubari ntitwemewe mbere ya sa munani icya Kabiri inzagwa twaraziciye n’urufite arunywera iwe ibijyanye n’umyanda abo dufashe turabahana.”

Yakomeje agira ati “Gusangirira ku muheha rwose iyo tubafashe turabahana kuko twabakanguriye kugira ngo babicikeho burundu ariko ubukangurambaga ni uguhozaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, avuga ko iyo bafashe inzoga zitemewe bazimena.

Ati “Iyo tubafashe turabahana no muri iki cyumweru twamenye litiro zirenga ibihumbi bitatu na raporo zirahari.”

Hari abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko inzego z’ubuyobozi zikwiye gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Uyu mucuruzi w'i Mageragere yavuze ko acuruza inzoga zitemewe agira ngo abone imibereho
Uwo ubuyobozi busanze acuruza inzoga zitemewe ategekwa kuzimenera
Utubari ducuruza urwagwa mu mirenge y'icyaro ya Nyarugenge ni twinshi
Mu masaha y'amanywa abantu baba basangirira ku miheha ntacyo bikanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages