00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Imvugo si imwe ku mpamvu ibatera kwambara amasaro n’imikufi ku nda

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 23 May 2015 saa 11:56
Yasuwe :

Benshi mu bakobwa mu Mujyi wa Kigali bambara imikufi n’inigi z’amasaro (urunigi) ku nda, ariko impamvu zibibatera si zimwe, aho bamwe bemeza ko babyambara ngo barimbe bityo bakurure abagabo, hakaba n’abigana abandi, uretse ko hari n’ababyambara by’imigenzo gakondo.

Uku kwemeza kwa bamwe muri aba bakobwa ko bambara imitako y’inigi ku nda bagamije gushakisha abakunzi no gukurura abagabo bije nyuma y’uko benshi mu bambaraga iyi mitako bagaragazaga ko babikora bagamije gusa kurimbisha imibiri yabo ngo bagaragare neza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe muri aba bakobwa bambara inigi bemeje ko bazambara ku nda kugira ngo bakurure abagabo cyangwa babone inshuti.

Umutesi Liliane utuye mu Murenge wa Gitega yagize ati “None se nakubeshya ko nambara amasaro ku nda kugira ngo simberwe, aho naba mbeshye kuko njye nyambara nsha kuberwa kugira ngo ngaragare neza kuri buri mugabo kandi na bamwe mu nshuti zanjye bambwira ko babyishimira”.

Inigi n'imikufi babyambara mu rukenyerero

Murebwayire Olive w’Imyaka 27 we ati “Rwose sinakubeshya njye amasaro nambara ku nda nyamaranye nk’imyaka 6 kubera ko n’abahungu babiri twakundanye muri iyo myaka bambwiye ko ari meza bishiyimira rero ninayo mpamvu nyakunda.”

Yakomeje agaragaza ko nta yindi mpamvu ayambara uretse kugira ngo akurure abagabo kuko atuma bamureba neza, dore ko akiri ingaragu ku buryo abonye umugabo atamwanga.

N’ubwo bemeza ibyo benshi bibaza impamvu yo kwambara ugamije kurimba ariko ukarenzaho imyenda ku buryo akenshi iyo mirimbo itanagaragara.

Gusa ibyo ngo si ikibazo kuri bamwe muri abo bakobwa babyambara kuko ngo kurimba si ukwambara neza inyuma gusa, aho banatanga ingero ko ujya kugura imyenda y’imbere (Sous-vetements) atoranya imyiza kandi abizi ko ntawe uyibona.

Izo nigi z’imikufi byagaragara cyangwa bitagaragara, abakobwa bamwe babyambara bashaka kurimbisha imibiri yabo gusa, ariko hari n’ababa babitegetswe n’abapfumu, nk’imiti ku kibazo runaka cyangwa kubarinda indwara.

Iyi mitako y’inigi zo ku nda abongereza bita Kamarband yatangiye kwambarwa n’abahinde mu myaka 4000 ishize biturutse ku myemerere yabo, dore ko mu Bahindu umwana uvutse bahita bawumwambika.

Inigi n’imikufi byatangiye kwambarwa ku mugabane w’u Burayi mu mwaka w’1680 wambarwa n’abaririmbyi.

Gusa bamwe mu baganga bo muri Leta Z’unze Ubumwe za Amerika bakaba barayikoreshaga mu rwego rwo kugabanya ibiro ku bafite byinshi.

Mu Rwanda ho, ntibyoroshye kumenya igihe inigi n’imikufi byatangiriye kwambarwa, gusa hari ababisanisha n’ibyakorerwaga abana n’abakuru nk’urukingo rw’amarozi cyangwa umuti uvura indwara runaka, gusa byose bikaba byari bishingiye ku myemerere gakondo.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages