00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Indi mihanda igiye kujya ifungwa isigirwe abanyamaguru n’amagare

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 January 2016 saa 11:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko nyuma yo gushyiraho imihanda igendwa n’abanyamaguru (Car Free Zone), hari gutegurwa nibura nk’umunsi umwe mu kwezi, aho imihanda isanzwe ikoreshwa n’imodoka, izajya isigirwa abanyamaguru n’abanyamagare gusa (Car Free Day).

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, yavuze ko mu kwezi kumwe iyi gahunda izaba yamaze kunozwa no gutangizwa kuko ari gahunda nziza isanzwe imenyerewe mu yindi mijyi ikomeye.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo kubuza ibinyabiziga gukoresha umuhanda KN4 uva ahitwa kuri Ecole Belge ukagera ku nyubako M.Peace Plaza.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iyi gahunda igamije koroshya ingendo mu Mujyi, abantu bakagenda neza kuko hari aho wasangaga urujya n’uruza rw’imodoka n’abanyamaguru babyigana.

Meya Ndayisaba yavuze ko ari gahunda ndende yateguwe kandi ifite akamaro.
Yagize ati “Ntabwo twabihubukiye, byarateguwe biri mu gishushanyo cy’Umujyi. Ni gahunda ndende yateguwe kandi ifite akamaro kayo, ifite n’uko izagenda ikurikirana.”

Mu kiganiro Rwanda Today cya KFM, Ndayisaba yatangaje ko iyi gahunda yo gufunga imihanda burundu ikagenerwa abanyamaguru gusa, iziyongeraho gufata umunsi umwe mu kwezi, imwe mu mihanda miremire ikagenerwa abanyamaguru n’amagare ibizwi nka Car Free Day.

Yagize ati”Mu Mujyi wa Kigali naho turateganya Car Free Day. Ubu hari imihanda miremire irenze umwe irimo gutegurwa, aho hazajya hafatwa nk’umunsi umwe mu kwezi, ntihagire imodoka ihakandagira, hakagendwamo n’abanyamaguru n’abanyamagare gusa.”

Umunsi wa Car Free Day, uzafatwa nk’uwo kureka gukoresha imodoka abantu bakagenda n’amaguru cyangwa amagare.

Car Free Day ifite akamaro ku bijyanye n’ubuzima bw’abantu kuko uretse muri Kigali no mu yindi mijyi ikomeye ku Isi ubu buryo bwo gufata umunsi wo gufunga imihanda igaharirwa abanyamaguru n’amagare, bikorwa mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imyuka ihumanya ikirere.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iyo gahunda itazatungurana kuko hazabaho igihe cyo gutangaza imihanda itazakoreshwa n’iyemewe gukoreshwa kugira ngo nk’ufite ikibazo cyihutirwa kimusaba gukoresha imodoka abone aho anyura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba
Umuhanda KN4 uva ahitwa kuri Ecole Belge ukagera ku nyubako M.Peace Plaza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages