00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Inka zibagwa zikubye gatatu kubera ubunani

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 31 December 2014 saa 05:19
Yasuwe :

Mu gihe bimenyerewe ko inyama (akaboga) ziri mu biribwa bifasha benshi kwizihiza iminsi mikuru, ibagiro ry’umujyi wa Kigali riherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, ritangaza ko ryabaze inka zigera kuri 300 mu gihe ryari risanzwe ribaga inka zitarenze 110.
Abakozi bo muri iri bagiro bavuga ko ibi byose byatewe n’umunsi mukuru w’ubunani.
Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Uwimana Pacific, umuganaga w’amatungo (veterineri) ukorera mu ibagiro ry’umujyi wa Kigali, yemeje ko (…)

Mu gihe bimenyerewe ko inyama (akaboga) ziri mu biribwa bifasha benshi kwizihiza iminsi mikuru, ibagiro ry’umujyi wa Kigali riherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, ritangaza ko ryabaze inka zigera kuri 300 mu gihe ryari risanzwe ribaga inka zitarenze 110.

Abakozi bo muri iri bagiro bavuga ko ibi byose byatewe n’umunsi mukuru w’ubunani.

Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Uwimana Pacific, umuganaga w’amatungo (veterineri) ukorera mu ibagiro ry’umujyi wa Kigali, yemeje ko bitewe n’umunsi mukuru w’ubunani inka zibagwa ziyongereye cyane.

Yagize ati “Mu minsi isanzwe hano tubaga inka ziri hagati ya 90, 100 cyangwa se 110, ariko kubera ko ejo ari ubunani ziyongereye kuko nijoro gusa twabaze 300 kandi n’ubu turacyakomeza kubaga ku buryo ndabona zizagera muri 400 kuzamura.”

Uwamahoro Julie ucuruza inyama hafi y’ibagiro rya Nyabugogo nawe yemeza ko abaguzi muri iyi minsi mikuru biyongereye cyane ugereranije n’iminsi isanzwe.

Yagize ati “ Rwose natwe noneho agafaranga turi kukabona kuko n’uyu munsi bahereye guhaha akanyama mu gitondo cya kare kandi urabona ko bagikomeza kandi urabna ko ikigoroba kitaragera mu gihe aha ubusanzwe abaguzi benshi ari cyo gihe baza kugura.”

Abaturage bari kugura inyama ari benshi ku ibagiro rya Nyabugogo

Uyu mubyeyi yarangije avuga ko ubusanzwe bagurisha nk’igipande cy’inka ariko ubu bakaba bari kugurisha inka yose ndetse hakaba hari n’abagurisha ebyiri.

N’ubwo abacuruzi batandukanye bacuruza inyama bari kugaragara cyane aho bari kubagisha amatungo yabo ngo bajye kuyacuruza. Abakunda akanyama k’ingurube bo bavuga ko batamenya aho zibagirwa.

Amavatiri ari kugura inyama zijyanwa gucuruzwa mu zindi karitsiye
Hari n'abagura ibinono bakabiteka mu isombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages