Iyo nkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, abari aho bakaba batangarije IGIHE ko yatangiye gushya mu masaha ya saa kumi n’ebyiri hafi n’iminota 20.
Iyo nzu yahiye yakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi bw’imyenda.
Imodoka ya Polisi izimya umuriro yageze aho iyo nkongi yabereye ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itanu n’itatu (18:53), ubwo abantu barimo basohora bimwe mu bicuruzwa byari mu cyumba kitafashwe n’umuriro.
Ntiharatangazwa icyaba cyateye iyo nkongi n’ubwo bivugwa ko yaba ari insinga z’umuriro w’amashanyarazi.
Amafoto: Daniel Ndayishimiye



















TANGA IGITEKEREZO