00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 9 May 2015 saa 06:57
Yasuwe :

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri "Quartier Matheus" ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 zo ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2015

Iyo nkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, abari aho bakaba batangarije IGIHE ko yatangiye gushya mu masaha ya saa kumi n’ebyiri hafi n’iminota 20.

Iyo nzu yahiye yakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi bw’imyenda.

Imodoka ya Polisi izimya umuriro yageze aho iyo nkongi yabereye ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itanu n’itatu (18:53), ubwo abantu barimo basohora bimwe mu bicuruzwa byari mu cyumba kitafashwe n’umuriro.

Ntiharatangazwa icyaba cyateye iyo nkongi n’ubwo bivugwa ko yaba ari insinga z’umuriro w’amashanyarazi.

Abari kuri iryo duka ritangira gushya bavuze ko umuriro bawubonye ahagana saa kumi n'ebyriri n'iminota 20
Abakoreraga muri ayo maduka bagerageje kurokora bike mu byari mu bubiko bwayo
Abaturage bagerageje kuzimya ariko biba iby'ubusa
Abantu basohoraga ibicuruzwa mu yindi nzu itafashwe n'umuriro
Harakekwa insinga z'amashanyarazi nk'imwe mu mpamvu z'iyo nkongi
Imodoka ya Polisi yahageze ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota mirongo itanu

Amafoto: Daniel Ndayishimiye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages