Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’inzego z’ibanze z’uturere tuwugije, kuwa 5 Kamena 2017, yigaga ku kurwanya ruswa n’akarengane, abayobozi b’inzego z’ibanze bagarutsweho kuri ruswa barya mu itangwa ry’ibyo yangombwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka,Ndoba Rogers, yavuze ko hari Umuyobozi w’Akagari wungirije wagabanye ibihumbi 100 n’inzego z’umudugudu agahita aburirwa irengero.
Yagize ati “Hari nka SEDO [Ushinzwe iterambere ry’ubukungu] w’Akagari kamwe afatanyije na Nyobozi y’umudugudu batse umuturage ruswa wubatse mu kajagari, twarabimenye turayisenya we ahita acika, ariko nyobozi y’umudugudu yarabyemeye ko bahawe ibihumbi 100, SEDO bakamuha 50 [..] Ikibabaje ni uko baka menshi bavuga ngo barayashyira inzego zose, uwitwa ngo ni DASSO akavuga ngo ubuse Gitifu w’akagari araviramo aho, byakwanga ati ‘Ubuse uw’Umurenge urabona yayafata? Bidutera igisebo rwose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Shema Jonas, nawe yavuze ko abayobozi b’imidugudu barya ruswa kuko bahura n’abaturage, n’uketswe bikagora kumukuraho kuko aba yaratowe n’abaturage.
Yagize ati “Ni bo bahura n’abaturage bubaka mu kajagari, kandi nta bubasha tubafiteho. Niba bishoboka twazahabwa ububasha, umukuru w’umudugudu iyo tumukuyemo tumuhagarika by’agategenyo kuko ntitwemerewe kumuhagarika burundu. Iyo tubibonye turamuhagarika, ugasanga turakwa ibisobanuro rimwe na rimwe tukabibura kuko nta bimenyetso bifatika tuba twabonye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Mapambano Nyiridandi, we yavuze ko hari abaturage bamuhamagaye bamubwira amakuru agaragaza ko hari ruswa bahaye inzego z’utugari.
Yagize ati “Nigeze kwakira telefone z’abaturage, kwa kundi ushyira nimero ku rugi, ubwo bavuganye na Gitifu w’akagali, aho kugira ngo amuhamagare ahamagara iyanjye ambaza ngo ya gahunda igeze he. Twarabakurikiranye, bashyikirizwa akarere bafatirwa ibyemezo.”
Abandi bayobozi b’imirenge, nabo ntibagiye kure y’uruhare rw’abayobozi b’inzego z’imidugudu n’utugari ku ifatwa rya ruswa ishingiye mu myubakire, kuko aribo babonana n’abaturage bubaka mu kajagari.
Umuyobozi wa Transparancy International Rwanda, Ingabire Marie Immaculeé, yavuze ko kugira ngo ruswa icike bisaba ko inzego zose zihaguruka.
Yagize ati “Inzego zose dukwiye guhuriza hamwe tugafatanya niba uw’akagali akubwiye ikintu, ugakurikirana niba uwo ku Murenge akizi, ukamenya niba ku karere kizwi, gutyo gutyo. Biragaragara ko tubivuga cyane ariko ntibigabanuke ku buryo bushimishije.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, yavuze ko imikorere n’ibyemezo bifatirwa abakoze amakosa bikwiye guhinduka.
Yagize ati “Iyo umuntu yakoze ikosa, imikorere n’ibyemezo bimufatirwa bikwiye guhinduka, wakosheje nta gutegereza imyaka itanu cyangwa 10 niba bigaragara ko yakosheje. Ikindi nta mpamvu yo kumuhemba kumwimura, akwiye gufatirwa ibihano ku buryo bugaragara.”
Uretse abo mu nzego z’ibanze, imibare itangwa n’ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda igarangaza ko kuva mu mwaka w’ingengo y’imari 2013/14 kugeza 2015/16 bwaburanishije ibirego bisaga 643, biregwamo abantu 841 bahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo ungana na 3, 386, 383,761 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO