00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Inzobere mpuzamahanga ziri gushaka umuti w’ibidindiza amasomo y’imyuga

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 6 October 2015 saa 07:57
Yasuwe :

Inzobere ziturutse mu bihugu by’amaganga ziteraniye mu Rwanda mu nama igamije gushaka umuti urambye w’ibibazo bibangamira iterambere ry’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro TVET.

Atangiza ku mugaragaro iyo nama, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, Nsengiyumva Albert, yavuze ko urwego rwa TVET mu Rwanda mu gihe gishize, rwagiye rugira ibibazo byo kubura abarimu b’inzobere, ariko ngo leta yashyize imbaraga mu kubikemura.

Ati “Muri iyi nama turigiramo ukuntu twazamura ireme ry’aya masomo ari nako dushyiramo ibintu bikenewe ku isoko ry’umurimo, tunashaka ubushobozi bwaba ubwa leta cyangwa ubw’abaterankunga. Ikindi kandi tugomba kubona imfashanyigisho zijyanye n’igihe.[…]”

Anne Pierre Mingelbier, umuyobozi w’urwego rw’u Bubiligi rushinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyi ngiro n’imyuga, PAFP, yavuze ko u Rwanda rushyira imbaraga muri aya masomo ari nako rushyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bayiga kwihangira umurimo.

Mingelbier yongeyeho ko n’abakobwa nabo bagomba gushishi karizwa kwiga aya masomo kubera ko kuri ubu ari bake. Akomeza avuga ko aya masomo y’ubumenyi ngiro ni ikiraro kiri hagati ya leta n’ibigo byigenga.

Iyi nama izarangira tariki ya 7 Ukwakira 2015.

Muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS2, leta y’u Rwanda isanga aya masomo y’ubumenyi ngiro n’imyuga azafasha igihugu muri gahunda kihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 200, hatarimo iy’ubuhinzi guhera muri 2018.

Anne Pierre Mingelbier
Albert Nsengiyumva umunyamabanga wa Leta ushinzwe amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages