00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ishuri ry’abayisiramu Intwari ryibutse abahanyuze bazize Jenoside

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 June 2015 saa 01:27
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’abanyeshuri bize ku ishuri ribanza ry’Intwari riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali ryibutse ku nshuro ya 21 abari abarimu n’abanyeshuri muri icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango wo kwibuka hibutswe abantu 92, barimo abarimu 12 bahigishaga, abanyeshuri 80 biciwe mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwo ubwaho nta muntu wahiciwe.

Abari muri uyu muhango bakoze urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba abishwe banyuzemo bava ku ishuri ry’Intwari hafi ya Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo bagera ku musigiti wa ONATRACOM bongera basubirayo.

Harerimana Fatou, Visi Peresida wa Sena, akaba yatanze ubutumwa ku bana biga muri iki kigo cy’Intwari buri mu bice bibiri bitandukanye burimo gukunda igihugu no kwigira.

Yagize ati “Abana b’abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo gukunda igihugu no kwigira kuko nibaba bamwe ntawe uzabatandukanya, nta n’ubwo hakongera gukorwa jenoside kuko abigishije amateka mabi batandukanyaga abana bakabereka ko bamwe ari abahutu abandi ari abatutsi ari na yo mpamvu byavuyemo ubwicanyi.”

Uzamukunda Zamda, umuyobozi w’Ikigo cy’Intwari we yemeza ko iki gikorwa cyo kwibukira kuri iri shuri bituma abana basobanukirwa n’amateka mabi yaranze igihugu bigatuma bibabibamo urukundo hagati yabo.

Ati “Kuba tubibukira aha kandi atariho biciwe bituma n’abanyeshuri barushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda bigatuma barushaho gukundana no kunga ubumwe ku buryo ntawabatanya.”

Abize ku Ntwari n’abahigishije ubu bakaba baramaze kubaka urwibutso rufite agaciro ka miliyoni 8.034.000, ndetse bakaba bariyemeje ko muri uyu mwaka wa 2015 bazubakira inzu uwarokotse Jenoside utishoboye, akazahabwa urufunguzo rwayo mu gikorwa cyo kwibuka cy’Umwaka wa 2016.

Iri shyirahamwe ry’abanyeshuri bize ku ishuri ribanza ry’Intwari rikaba riyoborwa na Minisitiri w’umutekano Sheikh Harelimana Musa Fadhil na we wize kuri iki kigo.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages