Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias yatashye ibyumba umunani by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Ibi byumba byubatse mu nzu y’igorofa, iyubakwa ryabyo rikaba ryaragizwemo uruhare n’ababyeyi n’Ubuyobozi bw’Umurenge.
Dr Harebamungu yashimiye abagize uruhare mu iyubakwa ry’aya mashuri akaba yaranasabye iki kigo cyagira n’ishuri ryigisha ibijyanye na tekiniki, kandi ngo Minisiteri y’Uburezi yiteguye gutanga ubufasha mubizacyenerwa.
Harebamungu kandi yasabye abanyeshuri kwiga neza bagakoresha amahirwe bafite uyu munsi, bagashishikarira kumenya neza ibyo bigishwa, kandi bakirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo heza habo n’ ah’igihugu.
Ababyeyi nabo basabwe kwita ku burezi bw’abana babo nti babaharire abarezi gusa, ahubwo nabo bakagira uruhare mu kubakurikirana bakamenya uko babayeho n’uko biga.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle nawe wari witabiriye iki gikorwa yasabye ababyeyi barerera aho, ko bashka indi nyito y’ishuri ntirikomeze kwitwa ishuri rya Camps Kigali, kuko nta kigo kigihari, anabashishikariza gutera ubusitani kugira ngo bakomeze kubungabunga isuku.
Serugendo Jean de Dieu Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge



















TANGA IGITEKEREZO