Nk’uko bigaragazwa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, ishyirwa mu bikorwa byacyo rizatanga imirimo itandukanye ku Banyarwanda.
Ubusanzwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ni inyandiko n’igishushanyo kigaragaza imikoreshareze b’ubutaka kugera mu mwaka wa 2040.
Mu rwego rwo guteza imbere Umujyi wa Kigali, hakaba harateguwe igishushanyo mbonera kigaragaza uko umujyi uzaba uteye mu 2040, bikaba bigaragara ko mu umujyi bazabiboneramo imirimo itandukanye ibabyarira inyungu.
Nzeyimana Alphonse, Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Mujyi wa Kigali abisobanura yagize ati “Igishushanyo mbonera kizatanga akazi ku batuye Umujyi wa Kigali binyuze mu mazu azaba yubakwa, no kuba benshi mu bashoramari bazitabira gushora imari mu Mujyi wa Kigali.”
Yakomeje asobanura ko mu bikorwa bizashorwamo imari hazaba harimo byinshi bizakenera abakozi b’Abanyarwanda b’ingeri zitandukany,e ndetse bafite n’ubumenyi butandukanye.
Uretse gutanga akazi, muri rusange igishushanyo mbonera kizazamura imibereho ya benshi mu batuye Umujyi wa Kigali, ndetse kikaba kizanabafasha gutura aheza, nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi.


















TANGA IGITEKEREZO