00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Itorero Bethesda Holly Church ryakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 10 April 2015 saa 10:17
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka no guha agaciro abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itorero “Bethesda Holly Church” ryakoze urugendo rwo kwibuka, rinasura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali.

Uru rugendo rwari ruyobowe n’umushumba mukuru w’iri torero Bishop Rugamba Albert, rwatangiriye aho urwo rusengero ruherereye mu Gakinjiro ka Gisozi, aho mbere yo gutangira habanje gutangwa ubutumwa bw’ihumure ku barokotse, bashishikarizwa kurushaho gusenga ngo babashe kubohoka no gukira ibikomere.

Abakirisito b’iri torero bakomereje urugendo ku rwibutso rwa Kigali, aho bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside basaga 258 000, ndetse bafata umunota umwe wo gutuza baha icyubahiro izo nzirakarengane.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, Bishop Rugamba yavuze ko iki gikorwa cyatumye abari bakiri bato mu gihe cya jenoside babasha gusobanukirwa ukuri ku byabaye, bikabafasha gushaka igisubizo kirambye ngo ibyabaye ntibizasubire.

Yagize ati ”Kwibuka abacu ni ukubaha agaciro kandi bidufasha kwiyubaka, tujye tubikora n’amahanga abimenye yumve ko n’abasigaye turi intwari.”

Mugiraneza Innocent Jimmy warokotse jenoside afite imyaka itanu ndetse igahitana ababyeyi n’abavandimwe be bose, yavuze ko ashimira iri torero ryamufashije kongera kwiyubakamo icyizere, ndetse n’uburyo abakirisito bamuba hafi mu bihe nk’ibi bitoroshye byo kwibuka abe yabuze atabishaka.

Yakomeje avuga ko kera atarakizwa yahoraga afite umutima wo kwihorera, ariko aho amariye gukizwa yahinduye ibitekerezo abasha kugira umutima ubabarira nubwo atari urugendo rwari rworoshye.

Yanavuze ko yabashije gukomeza kwiga aho yenda kurangiza amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse akaba afite n’akazi kamuhemba neza.

Iri torero rikaba ryagize inkunga rigenera uru rwibutso, n’ubwo umushumba waryo yirinze gutangaza umubare w’amafaranga batanze kuko bemera ko gutanga ari ibanga, cyane ko na Bibiliya ivuga ko ikiganza cy’ibumoso kidakwiye kumenya icyo icy’iburyo cyatanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages