00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ivatiri yacitse feri iruhukira muri Rond-Point, Coaster ikongokera iruhande rwa Sitasiyo

Yanditswe na

John Williams NTWALI

Kuya 15 November 2014 saa 02:43
Yasuwe :

Biramenyerewe ko mu mpera z’icyumweru impanuka ziba nyinshi (N’ubwo bigenda bigabanuka), ariko kuri uyu wa gatanu bwo izabaye zazindutse, kubw’amahirwe ntawe zahitanye. imwe yarenze umuhanda iruhukira muri ’ropuwe’ indi ikongokera iruhande rwa Sitasiyo.
Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2014 imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yarenze ikona ryo muri Rond Pont nkuru ya Kigali, iruhukira mu busitani rwagati. Abahanyuraga bose batangazwaga no kubona imodoka (…)

Biramenyerewe ko mu mpera z’icyumweru impanuka ziba nyinshi (N’ubwo bigenda bigabanuka), ariko kuri uyu wa gatanu bwo izabaye zazindutse, kubw’amahirwe ntawe zahitanye. imwe yarenze umuhanda iruhukira muri ’ropuwe’ indi ikongokera iruhande rwa Sitasiyo.

Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2014 imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yarenze ikona ryo muri Rond Pont nkuru ya Kigali, iruhukira mu busitani rwagati. Abahanyuraga bose batangazwaga no kubona imodoka yaparitse mu busitani bwa Rond-Pont bikabayobera uko yahageze. Iyi modoka yarangazaga abahisi n’abagenzi mu zindi zitambuka, Polisi ikabakebura ngo badateza umuvundo mu muhanda.

Uwari utwaye iyi modoka utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yatangarije IGIHE ko nawe byamutunguye kuko atiyumvisha uko byamugendekeye. Yagize ati: “Jye na mugenzi wanjye uyu turi kumwe, dusohotse hariya muri Simba, tuzenguruka Rond-point ya ruguru nk’ibisanzwe nta kibazo, tugeze imbere yo kwa Rujugiro/Nakmatt imodoka icika feri imanuka ihorera, ni uko byagenze.”

Imodoka yagonze imwe mu mitako y'ubusitani bwa Rond-Point

Mbere yo guta umuhanda, iyi modoka yagonze indi nto yo mu bwoko bwa ’Toyota Yankee’ itukura yari itwawe n’umuzungukazi utashatse kugira icyo atangaza. Iyi modoka yagonzwe yangiritse ho gato inyuma, n’ipine rimwe ririgonda.

Uwagonze yavuze ko atishimiye kugonga cyangwa gukora impanuka, ati ariko :”Ni imana yakinze ukuboko, kuko umuvuduko nari mfite maze gucikisha ‘break’, iyo mpura n’abantu bambuka umuhanda byari kuba ikibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye sinari kubasha gukata ngo mve mu muhanda, ahubwo umuvuduko wagabanyijwe gato n’iriya modoka twagonze, nanone ugabanywa na bordure ya ‘Round-about’, naho ubundi nari kuruhukira za Sainte Famille iyo, sinzi uko byari kugenda.” Yongeyeho ko atari yasinze ko nta n’inzoga anywa. Yongeyeho ko ejo hashize aribwo yavuye gukoresha isuzuma ry’omodoka (Controle Technique).

Imodoka yacitse intege ihagarara ntawe ukomeretse
Ipine ryayo ry'imbere ryangiritse
Police yahageze idatebye

Coaster yakongokeye kuri Nyabugogo, mu gikari cya Sitasiyo ya Lisansi

Uretse izindi mpanuka zoroheje cyane zabereye hirya no hino mu mujyi (Kicukiro, Kimisagara, Kinamba), indi yagaragaje ingufu ni inkongi yafashe Coaster itwara abagenzi, irashya irakongoka yose isigara ari agati gakokoye (carcasse).

Bikimara kuba umunamba Abel yatangarije IGIHE ko imodoka yatangiye kugurumana akiri kuyoza. Ati : “Ubwo nari nkiri guhanagura inyuma, umwana yinjiyemo imbere mu modoka asohokamo yiruka ambwira ko sanze iri gushay cyane muri tableau, dufata kizimyamwoto ntoya yo mu modoka turazimya biba iby’ubusa, dukoresha amabido y’amazi biranga, duhita dutangira guhungisha izindi modoka zari hafi aha.”

Imodoka zahungishijwe ziganjemo ama Coaster arenga 15. Imodoka ya Police izimya umuriro yahageze intebe zose zamaze kuba umuyonga, izimya igikaranka. Umwe mu bakozi bwa VOLCANO bashinzwe iby’imodoka (charroi) yatangarije IGIHE ko icyateye iyi mpanuka batakizi, gishobora kuba impamvu nkana, impanuka itunguranye cyangwa se ikindi ciyo ari cyo cyose, bazamenya nyuma y’iperereza ry’ababifitiye ububasha.

Iyo hataba ubutabazi bwihuse, hari kwangirika byinshi
Twahageze imodoka igicumba umwotsi, Polisi ikiyizimya
Nta wamenya ko aha hahoze intebe zicarwaho n'abagenzi
Abanamba bari bumiwe, kuko batasobanukiwe inkomoko y'inkongi

Impanuka yabereye ahitwa “Six Star” iruhande rwa Sitaisyo ya Lisansi ya KOBIL. Polisi yatabaye byihuse ngo hatagira ibindi byangirika. Aho iyi modoka yahiriye ubusanzwe hogerezwa i modoka zo mu bwoko bwa Coaster ziganjemo iza VOLCANO, ariko harahara n’zindi nyinshi za Kigali Coach, RFTC, ViIRUNGA, ...

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages