Abatsindiye gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali barashimangira ko abantu bagiye kuvanwa mu cyeragati cyo guhagarara ku muhanda iminota myinshi bategereje imodoka .
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali. Ubu buryo bwatangijwe hahabwa uburenganzira ba rwiyemezamirimo batatu batsindiye isoko ry gutwara abagenzi aribo KBS RFTC ndetse na Royal.
Nk’uko aba bagabo batatu babitangaje ngo intego yabo ni ugufasha Abanyaranda bakoresha imodoka rusange kuzajya bagerera ku mirimo yabo ku gihe hatabayeho gucyererwa biturutse ku modoka.
Umuyobozi wa KBS, Ngarambe Charles, yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu ngeri zinyuranye z’imirimo ariko gutwara abantu ku buryo rusange bikaba byari bitaratungana neza.
Ngarambe ashimangira ko uyu ari umwanya wo guteza imbere gutwara abantu ku buryo rusange.
Umuyobozi wa RFTC, Colonel Dodo Twahirwa, we yavuze ko yizeye ko iyi gahunda nshya itangiye izafasha abantu benshi bakoresha imodoka rusange gukora imirimo yabo uko bikwiye ati “ Nibikorwa neza nk’uko twabiteguye Abanyarwanda benshi bazitabira gukoresha imodoka rusange kurusha imodoka zabo bwite.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Nzahabwanimana Alex, yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kigomba gutera imbere nta rwego rusigaye inyuma ati “Leta y’ u Rwanda yakoze uko ishoboye igabanya imisoro ku modoka zitwara abantu benshi, uyu rero n’umwanya w’abatsindiye amasoko ngo bagaragaze ibikorwa byabo nk’uko babigaragaje bayatsindira.”
Dr.Nzahabwanimana yasabye abantu bakoresha imodoka rusange kwihanganira abatsindiye aya masoko mu gihe bitarajya mu buryo neza, ati “ Umuntu nta kagere ku cyapa ngo atangire kwitonganya nta mwana ukura ngo yuzure ingobyi.”
Amasosiyete atatu KBS RFTC ndetse na Royal niyo yatsindiye gutwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Amafoto/Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO