Nkuko umuyobozi wa komisiyo y’imari n’ubukungu yabitangarije IGIHE, ubwo basuraga uyu mushinga ubarizwa mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, basanze ibikorwa byo kubaka imihanda y’amabuye mu mujyi wa Kigali bizakorwa neza ndetse ngo bakaba banafite ikizere ko iyi mihanda yagombaga gutangira mu kwezi kwa Gashayantare 2015 igiye gutangira mu gihe cya vuba.
Umuyobozi wa komisiyo y’imari n’ubukungu mu mujyi wa kigali SEMARINYOTA Alexandre ati“Uyu mushinga ni uwo kubaka imihanda y’umujyi wa kigali,… twatanze amasoko ku masosiyete atandukanye azakora iyi mihanda, twishimiye uburyo amabuye agiye gutunganywa mu buryo bugezweho hakoreshejwe amamashini yabugenewe. Uyu munsi dutahanye ikizere ko noneho umushinga wo kubaka imihanda ushobora kuba ugiye gutangira. Twasuye aho bari gukora ayo mabuye, twasanze baramaze gutunganya iby’ibanze nko gutegura imashini ku buryo nko mu by’umweru 2 biri imbere bazaba batangiye guconga ayo mabuye.”
Mu gihe uyu mushinga wo kubaka imihanda y’abamuye ku buryo bugezweho wagombaga gutangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, umukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa byo kubaka imihanda Nyandwi Emmanuel avuga ko watindijwe no kubanza kubaka uruganda ruzakorerwamo aya mabuye ku buryo bugezweho; bikazafasha mu kubaka imihanda igezweho itagira imikuku.
Yagize ati“Uyu mushinga uzamara imyaka ine, wagombaga gutangira mu ntangiriro z’uyu mwaka ukazarangira mu ntangiriro za 2018. Bityo habanza gushakishwa uko hakorwa uruganda rugezweho ruzaconga amabuye hifashishijwe imashini. Bizafasha gukora imihanda iringaniye kuko amabuye azaba areshya.”
Iki gikorwa kiswe “umushinga wo kubaka ibirometero ijana”biteganyijwe ko uzasasa amabuye mu mihanda yo mu mujyi iherereye mu duce twa Nyamirambo, Rwezamenyo, Kigarama, Niboye, Kagarama, Gisimenti, Kibagabaga, Remera na Gacuriro. Iyi mihanda ikazaba iri ku ntera ya kilometero zisanga 105. Amabuye azubaka uyu muhanda akazajya atunganyirizwa mu ruganda rwa NPD COTRACO ruherereye mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO