Abenshi mu babikora si ubumenyi buke, ahubwo baba bazi neza ingaruka mbi bishobora kubagiraho, haba kuri bo no kuri bagenzi babo.
Ibi byatumye negera bamwe mu rubyiruko kugira ngo nsobanukirwe iby’izi soni zituma hari abemera bagashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa mu rupfu.
Muhizi Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 22 utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko hari inshuro nyinshi yakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo akoresheje kubera kugira isoni zo kujya kukagura.
Yagize ati “ Rwose sinakubeshya kuko njye ni inshuro nyinshi maze kuryamana n’abakobwa b’inshuti kandi benshi nta gakingirizo kubera isoni n’ubwoba bw’uburyo najya kukagura mu maduka yo mu gace dutuyemo. Abayacururizamo hafi ya bose baranzi ndetse bazi n’ababyeyi banjye.”
Mukiza Karim w’imyaka 20 yagize ati “ Tukaryamana n’abakobwa kandi benshi tutanambaye agakingirizo cyane cyane ko umuntu aba afite isoni zo kujya kuyigura bitewe wenda n’agace aherereyemo.”
Yakomeje avuga ko we abona udukingirizo iyo yagiye nko kwipimisha Sida akatwaka abaganga.
Isoni no gutinya kujya kugura agakingirizo aho ari ho hose bituma hari abakora imibonano idakingiye ku buryo hari na bamwe biviramo kwandura agakoko gatera Sida.
Umusore w’imyaka 35 utarifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko nubwo hari abagira isoni zo kujya kugura udukingirizo mu maduka, we ngo ntashobora gutekereza mu buzima bwe kuryamana n’umukobwa nta gakingirizo akoresheje bitewe n’ibyabaye ku nshuti ze.
Yagize ati “ Njye nta mukobwa n’umwe twaryamana nta gakingirizo kuko mfite isomo rinini nakuye mu rupfu rw’abahungu b’inshuti zanjye bishwe na Sida kubera ko mu buzima bwabo batakoreshaga agakingirizo bavuga ngo bagira isoni zo kujya kukagura.”
Uyu musore asaba urubyiruko bagenzi be kutagira isoni cyangwa gutinya kujya kugura agakingirizo mu maduka atandukanye, ngo kuko kukagura byoroshye kurusha kujya gufata imiti igabanya ubukana.
Mu bushakashatsi bwakoze n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) mu mwaka wa 2015, bwagaragaje ko urubyiruko rwanduye virusi itera SIDA rungana na 2.5 %.


















TANGA IGITEKEREZO