Ikigo cy’Igihugu kibungabunga ibidukikije (REMA) kirasaba ko Abanyarwanda bakwiye kwiga kugendesha amaguru aho kugura imodoka zangiza ikirere, ibi kandi bikaba byanafasha cyane cyane abatuye Umujyi wa Kigali mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange rya hato na hato.
Minisitiri w’Umutungo Kamere Kamanzi Stanislas , nawe yemeza ko ari uburyo bwiza mu kurinda iyangirika ry’ibidukikije. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu kwezi gushize yagize ati ”Ibihugu byateye imbere bagendesha amaguru, mu Rwanda aho kugendesha imodoka zitujuje ubuziranenge zirimo n’izihumanya ikirere, abantu bagendesha amaguru bakarinda iyangirika ry’ibidukikije.”
Nubwo bazaba ibi ariko bamwe usanga batinya kugendesha amaguru mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bigaragara nabi, abandi bakavuga ko ari ukwisuzuguza.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko abakobwa bari mu baza ku isonga mu kudakunda kugendesha amaguru, mu gihe rimwe na rimwe ab’igitsina gabo bitabatera ipfunwe.



















TANGA IGITEKEREZO