00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali-Kwibuka21: Hazavurwa amaso incike n’abapfakazi 1000

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 18 April 2015 saa 08:03
Yasuwe :

Mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside AVEGA-Agahozo ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri leta “Vision For a nation” barateganya kuvura amaso Incike n’abapfakazi ba jenoside bagera ku 1000.

Kuri uyu wa 17 Mata 2015, ku cyicaro cya AVEGA-Agahozo hakomeje ibikorwa byo kuvura amaso incike n’abapfakazi ba jenoside mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka za yo no gufasha abapfakazi n’incike gukomeza kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Asante Jacqueline wavuwe amaso agahabwa indorerwamo avuga ko yari amaze imyaka itatu afite ikibazo cy’amaso, ubu akaba yishimiye ko yavuwe ndetse n’indorerwamo yahawe zikaba ziri kumufasha mu kazi asanzwe akora ko gukora inigi mu masaro.

Yagize ati “Mu minsi ishize sinabashaga gukora urunigi rw’amasaro matoya ndetse no gushyira urudodo mu rushinge byansabaga kwifashisha bagenzi banjye. Ariko ubu nabasha kurwishyiriramo ndetse n’amasaro mato ndabasha kuyakoramo urunigi Kubera izi ndorerwamo nahawe.”

Abapfakazi n'inshike barabanza bakanaganirizwa

Akomeza ashimangira ko umusaruro yatangaga ugiye kwiyongera kuko agiye kujya abasha gukora inigi nyinshi.

Mukandoli Dancille, umwe mu bashinze AVEGA avuga ko bishimiye cyane iki gikorwa kuko kigaragaza ubuntu, ubumuntu, ubutwali n’ubufatanye ari na zo ndangagaciro ziranga umuntu ufite umutima utabara.

Yanashimiye kandi Vision for a nation kuba yarabatekerejeho muri iki gihe bibuka ibihe bikomeye banyuzemo kuko bituma bumva ko hari umuntu ubazirikana, ushishikajwe no kubasubiza ubushobozi bwo kubona.

Barasuzumwa bakanagenerwa imiti ijyanye n'uburwayi bwabo

Umuyobozi wa Vision for a nation Tom Rosewall yavuze ko bishimiye no kongera guha amahirwe yo kubona izi ncike n’abapfakazi ba Jenoside ndetse anavuga ko impamvu bahisemo gukorera mu Rwanda ari uko ari igihugu kimaze kwiyubaka kandi gifite ubuyobozi bwiza bushishikajwe n’ubuzima bwiza bw’abagituye.

Uyu muryango Vision usanzwe ukorana na Minisiteri y’ubuzima guhera mu 2012 mu bikorwa byo kuvura amaso batanga imiti n’indorerwamo, umurwayi ufite ikibazo gikomeye cyane akoherezwa ku bitaro bikuru kugirango akurikiranwe, kugeza ubu byibura abaforomo babiri kuri buri kigo nderabuzima bahawe amahugurwa ku kwita ku ndwara z’amaso.

Abavuwe kuwa 17 Mata 2015 barenga 100, bakaba biyongera ku bavuwe mbere, mu gihe abateganyijwe kuvurwa mu gihugu hose ari 1000.

Vision for a nation kandi irateganya gukomeza gufatanya na Avega mu bikorwa bitandukanye bizakorwa mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22 ndetse n’iya 23.

Uburwayi bwa bamwe ni ingaruka za Jenoside abandi ni iza bukuru n'abarwaye amaso bisanzwe
Iyi gahunda irateganya kuvura abapfakazi n'Incike nibura 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages