Mu rwego rwo guha amahirwe abanyeshuri kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umuryango MasterCard Foundation wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, wahuje abanyeshuri barenga 300 baturutse mu Rwanda, aho basobanuriwe amwe mu mashuri akorana; kugira ngo babe babona amahirwe yo kujya kwigayo, kuko abarenga 400 bakomoka mu Rwanda biga muri iki gihugu kuri ubu bufasha.
Clara Priester, uhagararariye MasterCard Foundation yo muri Amerika mu by’uburezi, igice cya Afurika y’Epfo no mu Burasirazuba bwayo, avuga ko uyu muryango utanga aya mahirwe ku banyeshuri, cyane cyane abo muri Afurika by’umwihariko no ku isi muri rusange. Abo banyeshuri bafashwa kwiga muri kaminuza zikorana na wo, nka Duke University, Michigan State University, Stanford University, University of California-Berkeley, na Wellesley College zo muri Amerika.
Clara avuga ko kugira ngo abanyeshuri batoranywe mu bihugu bitandukanye, hashingirwa ku kuba bafite ubuhanga mu ishuri, bigaragara ko hari icyo bashobora gukorera imiryango mu gihugu ikava mu bukene, no kugira umuhate ku ishuri.
Yagize ati “Abana bajya kwiga muri izi Kaminuza n’amashuri yisumbuye, abo dutoranyije bose barafashwa, mu gihe cyose baziga muri Amerika, ndetse no kugaruka turabafasha. Iki gikorwa kigirwa na Ambasade za Amerika mu bihugu bitandukanye, mu myaka 10 iri imbere tugomba kuba dufite abanyeshuri ibihumbi 15, hakazakoreshwa amadolari ya Amerika arenga miliyoni 500. Kugeza ubu dufite abanyeshuri bo mu Rwanda barenga 400 baba muri Amerika, kandi baratsinda bikomeye.”
Muri aba banyeshuri batoranyijwe kuba basaba kwiga muri Amerika, usaba akurikiza amabwiriza y’ikigo ashaka kwigaho, ari byo: http://mcfscholars.duke.edu/,http://mcfscholars.isp.msu.edu/, http://news.stanford.edu/news/2012/september/african-education-initiative-092712.html, http://africa.berkeley.edu/fellowships/mcfscholarsprogram.php, na http://www.wellesley.edu/news/stories/node/30124, cyangwa ku rundi rubuga ari rwo www.mastercardfdfnsholars.org.
Ben Secyondua waje aturutse kuri Nu Vision high school mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cy’Abanyamerika ari cyiza, avuga ko usanga abana bo mu Rwanda badakunda kubona amahirwe yo kwiga muri iki gihugu, anashima ko n’ubwo bareba abana batsinda neza, ariko no kuba umwana ufite ubushobozi mu bindi bikorwa byateza imbere umuryango ashobora kwiga muri izi kaminuza ari igikorwa cyiza.
Abana barenga 300 baturutse mu bigo bitandukanye mu Rwanda, bahuriye kuri Ambasade ya Amerika i Kigali, buri Kaminuza muri izi zo muri Amerika ikaba yasobanuye amahirwe ahari mu kuyigamo, abenshi baka bibanze mu kugaragaza uburyo abaharangije baba bafite ubumenyi bushobora guhindura imiryango bakomokamo.



















TANGA IGITEKEREZO