Mu ruzinduko agirira mu Rwanda no mu Burundi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Bubiligi, Didier Reynders, yishimiye imikorere y’uruganda rw’inzoga rwa SBL (Skol Brewery LTD), rufite inkomoko mu Bubiligi, maze akangurira abandi bashoramari b’Ababiligi gushora imari yabo mu Rwanda.
Didier Reynders yagize ati ”Uruganda rw’ikinyobwa Skol ruri gutera imbere cyane, kandi iterambere ryarwo rizakomeza kwiyongera uko isoko ryo mu Rwanda rizakomeza kwaguka.”
Kuva umuryango w’Ababiligi, Rebakom, watangiza uruganda rw’inzoga Skol Ltd hashize imyaka ine. Uyu muryangoufite imingabane ingana na 20% ku isoko ryo mu Rwanda.
Nk’uko RNA ibitangaza, Didier Reynders yanavuze ko kugeza ubu ari bo bashoramari bakomoka ku mugabane w’u Burayi bakomeye mu Rwanda.
Ngo biri no mu bigigiye gutuma AWAX (Ikigo cy’ishoramari cyo mu gace k’Abawaro mu Bubirigi) kigiye gutangira ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda mu Gushyingo kwa 2015.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, yanavuze ko afite icyizere cy’uko n’utundi duce tw’iwabo, tuzigana Abawalo tugashora imari mu Rwanda.
Uruzinduko rwa Minisitiri Didier Reynders na mugenzi we ushinzwe imibanire myiza mu bukungu, rurakomeje mu Rwanda no mu Burundi.
Uru ruzinduko rw’iminsi ine, ngo rugamije kubaka ubufatanye hagati y’u Bubiligi n’ibi bihugu bibiriri biherereye mu mutima wa Afurika, bwigeze no guhabwaho indagizo mu gihe cy’ubukoloni.



















TANGA IGITEKEREZO