Icyemezo cyo kuguma mu ngo hirindwa ingendo zitari ngombwa, ni ingingo ya mbere bigaragara ko iri kubahirizwa mu bice bimwe na bimwe.
Kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati, no mu bindi mu bice bitandukanye bigana mu nkengero zawo, birigaragaza ko hari abatangiye kubahiriza umwanzuro ubasaba guhagarika ingendo zitari ngombwa.
Ubu abakozi ba leta bose n’abikorera basabwe gukorera mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi nk’abaganga.
Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa
Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi ndetse utubari twose turafunzwe mu bice byose by’Umujyi.
Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, leta ivuga ko gishobora gufasha mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Novel Coronavirus gihangayikishije Isi muri rusange.
Mu buryo bw’amafoto IGIHE yatembereye mu bice bitandukanye bya Kigali, mu rwego rwo kureba uko itangazo ryaraye risohotse riri kubahirizwa n’abatuye uyu mujyi bivugwa ko wirirwamo abaturage basaga miliyoni ebyiri buri munsi biganjemo abakora ibikorwa by’ubucuruzi.
Kuri iki cyumweru, urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse. Nta bantu benshi biriwe mu mihanda usibye mu duce tumwe na tumwe nka Nyabugogo na Nyamirambo aho wasangaga abantu bagiye guhaha.
Aha ho abantu baramutse ari uruvunganzoka, ku maguriro ari i Nyabugogo bajya kugura ibyo kurya.
Ku rundi ruhande, muri Gare ya Nyabugogo, abagore, abagabo n’abana banyuranyuranagamo n’ibikapu binini ku mugongo bashaka uko basohoka muri Kigali cyane ko ingamba zabasanze mu mujyi.
Sosiyete zitwara abantu mu ntara zose zafunze imiryango, nta modoka ziri muri gare, gusa ku bajya mu bice bya Gicumbi, ho abantu ni benshi bashaka gutaha.
Abo ni abo amasaha yafatiye muri Kigali kuko amabwiriza yo guhagarika ingendo yatangiye kubahirizwa saa Tanu na 59 z’umugoroba ku wa 21 Werurwe 2020.
Ahandi nko ku Kimisagara, mu isoko ryaho ubuzima ni ubusanzwe, abacuruza ibiribwa nibo bari gukora, gusa umuntu wese mbere yo kwinjira ari gusabwa gukaraba ndetse hashyizweho n’abasore bagenzura ko byubahirizwa.
Ahandi nk’i Nyamirambo, mu mihanda yo kwa Mutwe no kuri 40 harimo abantu bake biganjemo abajya guhaha. Mu gihe wa Kigali rwagati usibye amaguriro manini nka Simba Supermarket, ahandi hari hafunguye higanjemo farumasi zitangirwamo imiti.
Uko mu mujyi rwagati hari hameze mu masaha y’igitondo
Mu bice bya Nyamirambo
Isura y’i Nyabugogo
Uko i Remera byari byifashe mu masaha ya mu gitondo
Bimwe mu bice bya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Ku Isoko rya Kimisagara muri Nyarugenge
Amafoto: Niyonzima Moïse na Muhizi Serge
Video: Mushimiyimana Azeem



















TANGA IGITEKEREZO