Iki cyemezo cyatangajwe mu nama hagati y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abashoramari, baganira ku ishoramari muri uyu Mujyi bibanda ku miturire iteye ikibazo muri Kigali.
Uretse ikibazo cy’akajagari mu miturire muri uyu mujyi w’icyitegererezo mu isuku ku mugabane w’Afurika, ngo n’amazu menshi yubakwa byagaragaye ko akoreshwa ibyo atateganyirijwe.
TV1 yatangaje ko kubera impamvu zo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali nk’uko byemejwe n’ubuyobozi, abacuruzi basabwe gusobanurira abakoresha inzu zo guturamo ibindi birimo nk’utubari, ibiro, amavuriro n’ibindi, ko igihe kigeze ngo buri nzu ikoreshwe icyo yagenewe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Nizeyimana Alphonse, avuga ko gukorera mu nyubako ibyo zitagenewe, ari ikibazo gihangayikishije. Ati “Hari aho usanga umuntu yarasabye icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo, ariko ugasanga irimo akabari, irimo resitora, irimo ibiro n’ibindi.”
Nizeyimana avuga ko hari abagiye basaba uburenganzira bwo gukorera mu nzu ibyo zitagenewe, kubera ikibazo cy’inyubako cyari kiri mu Mujyi wa Kigali, ariko ko kuri ubu cyavugutiwe umuti. Ati “ Mu mujyi wa Kigali aho tuvugira aha dufite inzu nyinshi zimaze kuzura, umuntu ashobora gushyiramo ibiro n’ibindi kandi adahenzwe.”
Kugeza ubu ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali, ni ukubasha guhuza igiciro cy’isura y’uyu mujyi n’ubushobozi bw’abawutuye,ibintu bishobora gukunda mu gihe haba hubahirijwe ibigaragara ku gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi, giteganya aho buri wese mu bushobozi bwe ashobora gutura.



















TANGA IGITEKEREZO