00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: N’ubwo ari mu myaka y’ubukure, ntaterwa ipfunwe no guheka umwana

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 19 July 2014 saa 01:59
Yasuwe :

Ku myaka 51 y’ubukuru, ntibisanzwe kubona umuntu nk’uwo ahetse umwana mu birori kandi muri Kigali, ababikora usanga bibazwaho cyane ndetse abenshi ugasanga ari abagenzi bahatembereye atari abahatuye bitwa abanyamugi. Akenshi iyo bimeze bityo, hakekwa ko uhetswe ari umwuzukuru.
Mu birori byo guha impamyabumenyi (certificate) urubyiruko rwahuguwe mu ikoranabuhanga no kwihangira imirimo I Gikondo, Kagoyire Nicelata ku myaka 51 y’ubukuru ubwo yahagurutswaga nk’umubyeyi waje mu birori (…)

Ku myaka 51 y’ubukuru, ntibisanzwe kubona umuntu nk’uwo ahetse umwana mu birori kandi muri Kigali, ababikora usanga bibazwaho cyane ndetse abenshi ugasanga ari abagenzi bahatembereye atari abahatuye bitwa abanyamugi. Akenshi iyo bimeze bityo, hakekwa ko uhetswe ari umwuzukuru.

Mu birori byo guha impamyabumenyi (certificate) urubyiruko rwahuguwe mu ikoranabuhanga no kwihangira imirimo I Gikondo, Kagoyire Nicelata ku myaka 51 y’ubukuru ubwo yahagurutswaga nk’umubyeyi waje mu birori by’umwana we wahawe imyamyabumenyi yahagurutse ahetse umwana abantu batangira kujujura bamwibazaho maze tumubaza impamvu.

Kagoyire ati "Uyu mwana yahuye n’ibibazo bikomeye yabanje gutoragurwa yatawe, nyuma uwamusabye ngo amurere yamufashe nabi none numva nkeneye kumuha urukundo aho atarubonye hose sinamusiga nk’uko abo babigenje.”

Kagoyire Nicelata ahetse umwana

Aganira na IGIHE, Nicelata yakomeje agira ati ”Uyu mwana yatoraguwe amaze nk’amezi abiri avutse, noneho ahabwa umuntu wamusabye Akarere ka Kicukiro ngo amurere ariko kuko yamufashe nabi yaje kumwamburwa kuko yamusigaga mu nzu arira akajya gucuruza nyuma abaturanyi bakamuhururiza ko afashwe nabi".

Nicelata akomeza avuga ko Akarere ka Kicukiro na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) baje kumubaza niba yamurera, dore ko ari umujyanama w’ubuzima maze arabyemera.

Ati "[...] n’ubwo namufashe atameze neza ubu hari impinduka ngenda mbona, araseka akishima, atangiye kumeya kwicara n’ibindi”.

Ku kijyanye no guheka mu gihe abantu benshi bavuga ko bitakigezweho Nicelata yagize ati "Numva nta kintu bintwaye rwose, kubera isezerano ryo mu muryago w’Abagide (guide) rinsaba gukunda Imana, igihugu na mugenzi wanjye nshyira imbere abandi kandi uyu mwana akeneye gukura mufashije ntakomeze kugwingira, ibaze ko afite umwaka ariko akaba atazi kugenda akaba atangiye kwicara gusa".

Ati "Uwanseka ko mpetse umwana yaba atazi impamvu mbikora sinamurenganya”.

Kagoyire avuga ko ubuzima bw’umwana we bumeze neza ngo kandi agerageza uko ashoboye kose ngo abashe kumufasha dore ko n’abana be yabyaye bamufasha kumurera.

Ku bijyanye n’ababyeyi batikoza abana avuga ko umwana akura atiyumvamo nyina cyane nk’uko byamera abaye amuheka.

Ku bantu bababaza abana bakuye mu bigo by’imfumbyi cyangwa ahandi hose Kagoyire atanga inama ko umuntu usabye umwana mu kigo runaka ngo amurere adakwiriye kurambirwa cyangwa ngo yicuze ngo kuko iyo atabaye umubyeyi nyawe usanga aba yongerera intimba uwo mwana utarabashije kurerwa n’abamubyaye ndetse akanaba amusubije inyuma mu bwenge no mu mikurire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages