Bamwe mu bana bazwi ku zina rya “mayibobo” bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kugira ngo babe ibirara babiterwa ahanini no kutitabwaho n’ababyeyi babo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe muri abo bana bagaragara mu mihanda n’uduce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali bemeza ko kugira ngo bishore (kwishoora) mu mihanda bikunze guterwa no gukurira mu buzima bubi ndetse no kutitabwaho n’ababyeyi bababyara.
Niyigena Francois w’imyaka 18 yiryamira muri ruhurura yo kuri 40 mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko kuba mayibobo yabitewe na nyina.
Ati “Njye mama ntiyanyitagaho na rimwe ndetse mu gihe nari mfite imyaka 10 kenshi na kenshi iyo namubwiraga ko nshonje yarambwiraga ngo ndashaka akore iki? Ku buryo yambwiraga ngo njye kwihigira. Byaje no gutuma nanga gusubira mu rugo kubera ko nta cyo hari hamariye”.
Yakomeje agira ati “Nta muntu n’umwe erega wifuza kuba mu buzima bubi kandi usanga hafi ya twese tubiterwa n’ababyeyi bacu baba batatwitaho nk’uko abandi bana bitabwaho”.
Muyange Innocent ukunze kuba ari ku isoko rya Kimisagara yagize ati “Mama njye ntiyanyitayeho kuva ndi umwana kubera ko papa wanjye yanyihakanye nkiri muto, maze nyuma yo kubona ko nta kintu na kimwe mama yanguriraga kandi n’umugabo we wundi babanaga akaba atarankundaga byatumye nihitiramo kwibera umwana wo mu muhanda wigaburira ariko si njye wabyifuje”.
Kuki batitabwaho n’ababyeyi babo?
Umusore w’imyaka 21 witwa Muhire Issa uzwi ku zina rya Niga avuga ko kenshi na kenshi badakunze kwitabwaho n’ababyeyi babo kubera impamvu zitandukanye.
Yagize ati “Erega hari igihe uvuka ugakura utazi papa wawe ku buryo n’iyo umubajije mama wawe akubeshya akanakubwira utari we! Usanga rero bituma iyo nk’umwana amaze kumenya ko na nyina atazi papa we yiheba ku buryo iyo batamubaye hafi wibera mayibobo mu buryo bworoheje”.
Gusa benshi bemeza ko hari n’ abana batinya kubona ababyeyi (abagore) babo bakora uburaya, bagahitamo guhunga imiryango bakigendera. Uretse aba kandi hari n ‘abandi bashukwa na bagenzi babo, bakisanga bageze mu muhanda.
Kanimba Rene utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo w’imyaka 15 yagize ati “Njye nabaye mayibobo kuko mama atanyitagaho kubera ko hari n’igihe yamaraga iminsi ibiri atari mu rugo ndi kumwe na mukuru wanjye gusa biza gutuma twese dutangira gushakisha uburyo twajya twigaburira”.
Yarangije agaragaza ko nyina iyo abitaho bakiri bato nta cyari gutuma aba mayibobo na gato.
Ni iki umubyeyi akwiriye gukora ngo arinde umwana we kugira ubuzima bubi, bushobora gutuma ahinduka mayibobo? Ese ibi birashoboka, cyangwa imihindukire y’ubuzima bw’aba bana ni bo ireba gusa?



















TANGA IGITEKEREZO