00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ntibakigira ipfunwe ryo kubaza amateka yabo kubera “Inkuru z’ibyiringiro”

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 2 September 2014 saa 08:57
Yasuwe :

Manzi David w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu Mudugudu w’Abirera mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro avuga ko mu buzima bwe ashima bamwe mu batumye amenya ibijyanye n’inkuru z’ibyiringiro ngo kuko byatumye agera kuri byinshi mu buzima bwe.
Muri bimwe Manzi yemeza ko yagezeho kubera ibiganiro by’inkuru z’ibyiringiro yahawe ndetse nawe yanditse ngo birimo kuba yarongeye akigirira icyizere nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahuye nayo ndetse ikamutwarira umuryango no kuba (…)

Manzi David w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu Mudugudu w’Abirera mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro avuga ko mu buzima bwe ashima bamwe mu batumye amenya ibijyanye n’inkuru z’ibyiringiro ngo kuko byatumye agera kuri byinshi mu buzima bwe.

Muri bimwe Manzi yemeza ko yagezeho kubera ibiganiro by’inkuru z’ibyiringiro yahawe ndetse nawe yanditse ngo birimo kuba yarongeye akigirira icyizere nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahuye nayo ndetse ikamutwarira umuryango no kuba amaze kuba umucuruzi ufatika ku buryo bimufasha kurihira barumana be amashuri.

Ibi uyu musore yabitangaje mu biganiro byahuje mu mpera z‘icyumweru gishize bamwe mu rubyiruko rutandukanye rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali n’abayobozi b’umushinga “Stories For Hope Rwanda” byabeyere ku Isomero rya Kigali. Uyu mushinga uhuza abana b’urubyiruko n’abantu bakuze babagira inama mu biganiro aho abana baba babaza ibibazo bafite n’abakuru bakabibasubiza. Uyu mushinga watangijwe n’Umunyamerikakazi Dr Patricia Pasick mu 2009.

David Manzi yishimira ibyo yagezeho kubera "Stories for Hope"

Manzi ati “[…] abana nareraga bahoraga bibaza ibibazo kandi bakagira ubwoba bwo kubimbaza ugasanga ni ikibazo ariko “Stories for Hope” yampuje nabo bituma ibibazo byose bifitemo mbibasobanurira cyane cyane ko twaciye mu bibazo bya jenoside aho wasangaga nka murumuna wanjye yarabiciyemo ariko atabisobanukiwe neza ariko kuko njye nabiciyemo nkuze byatumye asobanukirwa impamvu yabuze ababyeyi, yabuze abavandimwe akisanga tubana kandi ntafite imyaka ya mubyara”.

Yakomeje agira ati “wamfashije kongera kwigirira icyizere nyuma nanjye yo gukora inkuru y’ubuzima bwanjye bwa jenoside n’uko nayirokotse ikaba nayo iri mu bubiko bw’igihugu (Archive National) bw’ayo mateka”.

Manzi avuga ko nyuma y’aho Stories For Hope Rwanda imwigishije uburyo yabasha kwikorera, yamuhaye amafaranga y’imbazirizamushinga y’ igikorwa yari yateganyije cy’ubucuruzi ku buryo muri iki gihe bituma abana arera 3 yita ko ari barumuna be bitewe n’uko bahujwe na jenoside basubiye ku ishuri nta kibazo kandi akaba atagihura n’ubuzima bubi cyane kuko hari intambwe abona agenda atera.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro babwiye IGIHE ko bishimiye ubu buryo kuko butuma babaza ibibazo bibaremerera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abanyeshuri bakurikiye ibiganiro ku Nkuru z'Ibyiringiro

Nyirabatware Esperance wiga mu mwaka wa gatanu nawe avuga ko impamvu yabyishimiye ari uko yasanze hari benshi bahuje ikibazo mu gihe yari azi ko ari we wenyine wagiraga ubwoba bwo kubibaza gusa.

“Iki kiganiro kiri kuduhuza n’abakuru bakuriye Stories For Hope Rwanda baduhugura uburyo twatinyuka kwegera umuntu ugukuriye ukuruta mu myaka ukamubaza ikibazo cyawe maze nawe akaguha ibisobanuro birambuye’.

Avuga ko ubusanzwe hari ibibazo nk’urubyiruko bumvaga ko ari bo bonyine babigira ariko noneho bakaba bafashirijwe hamwe kugira ngo bumvishwe ko bose bibabaho ndetse banabigisha uburyo bagomba gushira amanga bakajya babaza ibyo badasobanukiwe.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibiganiro

Bimenyimana Valens, wari uhagarariye Stories For Hope Rwanda muri ibi biganiro avuga ko uyu mushinga umaze gukoresha ibiganiro (Dialogue) bigera kuri 99 bikaba biri mu bubiko bw’Igihugu ahitwa Rwandex mu Mujyi wa Kigali; bakangurira urubyiruko kujya bajya kubyumva kuko hari byinshi bizabagezaho.

“Twahuje urubyiruko rutandukanye rwo muri Gicumbi, Gasabo na Nyamata n’abantu bakuru bari babitwemereye tubafata amajwi y’inkuru zigera kuri 99 tuzijyana mu bubiko bw’igihugu kugira ngo tuzabigeze no ku rundi rubyiruko rufite ibibazo nk’ibyo bakaba bashobora kubyigiraho”.

Bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura nabyo rukunze no gutinya kubaza abakuze bikaba bijyanye n’amwe mu mateka ya jenoside, imyororokere, kwiheba bituma rutigirira icyizere n’ibindi.

Foto: Thamimu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages