Ngoga Gakuba Thierry, umwe mu bayobozi b’icyo kigo avuga ko gitandukanye n’inkiko z’ubucuruzi, kuko uburyo gikoresha bwo burihuta kandi ngo ntibuba buhenze.
Avuga ko ubukemurampaka akenshi bukunze gukoreshwa iyo abafitanye impaka ari abaturuka mu bihugu bimwe n’ubwo hari n’ibibazo by’abo hanze cyatangiye kwakira, baba baburana n’abo mu gihugu.
Avuga ko iki kigo kimaze kwakira ibibazo 28 ibisaga 10 byarangiye.Avuga ko muri ibi bibazo bamaze kwakira harimo n’iby’abanyamahanga nka Pakistan,America,Kenya n’ahandi.
Yagize ati “Iyo urebye ahandi ku isi byasabaga imyaka itatu gusa ngo abantu batangire kwakira ibirego.”
Avuga ko kuri ubu ababurana utuntu dutoya atari ngombwa kujya mu bukemurampaka kuko burahenze ndetse bisaba kuba uburana ikintu kigaragara.Ngo ikibazo kiremereye bamaze kwakira kirimo amafaranga asaga Miliyari 3,7.
Robert Bayigamba, umwe mu banyamigabane ba MANUMETAL, akaba yarigeze kuyobora urugaga rw’abikorera yabwiye IGIHE ko Imanza z’ubucuruzi zatindanga, kuko Inkiko zisanzwe zabaga zifite ibintu byinshi bigatinda ngo urengana arenganurwe.
Yagize ati “Wasangaga iyo twajyaga mu manza zisanzwe hari nubwo wasangaga abacamanza batari no kubyumva, ariko abakemurampaka bo bazajya bashyirwaho ari uko byagaragaye ko bumva ikibazo bagiye gukemura.”
Avuga ko izi manza hagati y’abacuruzi zitashira kuko haracyari bamwe bakoresha ubuhemu mu kwiyitirira iby’abandi ndetse kandi avuga ko no kwizerana mbere yo gutangira ubushabitsi ari byo bituma imanza nyinshi zikura.
Akomeza agira ati “Tugire akamenyero ko kwegera abanyamategeko ku kintu cyose ugiye gukora..si ukutagira ikizere ahubwo ni ukwiteganyiriza.”
Iki kigo kigitangira mu 2012 cyahise gitangira guhugura abanyamategeko bagera kuri 276 harimo abaturutse mu bihugu bitandukanye harimo 12 baturutse muri aka karere n’umwe wari waturutse muri Amerika.
Iki kigo kandi cyabashije gukora ubushakashatsi bwitwa (ADR-Alternative Dispute Resolution) bufite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana urwenda z’amadolari ya Amerika (2,900 000 US$) ku bufatanye bw’ikigo ICF na Leta y’u Rwanda, uwo mushinga ukaba wari ufite intego yo gutangiza ikigo.
Iki kigo kiyoborwa na Bernadette Uwicyeza nk’umunyamabanga mukuru, ndetse na Faustin Mbundu umuyobozi w’inama y’ubutegetsi.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO