Minisiteri y'ibikorwa remezo yatangaje ko leta y'u Bushinwa igiye guha u Rwanda inkunga yo kubaka imihanda ifite ibilometero 54 mu mujyi wa Kigali.

Ibi byatangajwe n'umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikoreze Dr Nzahabwanimana Alexis ku itariki 22 Nzeli ubwo hatahagwa ku mugaragaro umuhanda Kabuga -Masaka wubatswe ku bufatanye na Leta y'u Bushinwa.

Nzahabwanimana yagize ati" Umwaka utaha wa 2016 muri Kigali hazatangira kubakwa imihanda ifite ibilometero 54 ku bufatanye na banki y'abashinwa yitwa Exim Bank"
yakomeje ashima u Bushinwa kubera ibikorwa bitandukanye birimo imihanda itandukanye irimo n'uyu watashywe ufite ibilometero bisaga bitandatu wuzuye utwaye miliyari 12, yose akaba yaratanzwe nk'impano y’iki gihugu.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Shen Yongxiang yavuze ko bazakomeza gufatanya n'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwaremezo ndetse ko bagiye gufatanya mu gikorwa cyo kwagura ibitaro bya Masaka bikajya ku rwego rw'igihugu.

Umuhanda Kabuga-Masaka watashywe uyu munsi witezweho kunoza ubuhahirane hagati y'uturere twa Kicukiro na Gasabo ndetse no korohereza abarwayi bagana ibitaro bya Masaka.