Niyomukiza Ramazani w’imyaka 30 yibera mu bitaro bya CHUK, aho amaze imyaka igera kuri ine kubera kubura aho kuba; avuga ko kubera uburwayi yamaze igihe kinini yivuriza muri ibyo bitaro, yaje kubura aho kuba ahitamo kwigumira aho.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Niyomukiza ubarizwa mu idini ya Isilamu kubera ikanzu ndetse n’ingofero aba yambaye, yasobanuye ko asaba ubufasha kugirango abashe kubona aho kuba, kuko hari igihe arara hanze akamererwa nabi kubera ubumuga agendana.
Byose bijya gutangira…
Niyomukiza avuga ko ubwo yari afite imyaka irindwi, mukuru we yamukubise umugeri amumena impyiko, amara igihe arwaye hanyuma kwa muganga baza gukuramo impyiko yari ifite ikibazo, asigarana imwe.
Amaze gukura yatangiye gukora akazi k’ubukarasi (gutwaza abantu ibintu, kubavomera n’ibindi), hanyuma atangira kwibeshaho, aho yiyemerera ko yabashaga gutwara amajerekani abiri y’amazi, akabasha gutumikira abamutumye.
Ubumuga avuga ko bumukomereye ni ubwo yatewe n’abantu bamuhohoteye bakamutera ibyuma, aho impyiko yari asigaranye ndetse n’imyanya ndangagitsina ye byangiritse bikomeye.
Niyomukiza ati “Ubu iyo nyweye amazi cyangwa amata n’icyayi byose bihita bimanuka ku buryo ninyarira yaba no mu nzira, no kwa muganga bambwiye ngo njye nambara pampers (urubindo) kugira ngo zijye zitangira (soma zitangiira) inkari bitewe n’uko abo bagore babiri bampohoteye banyangije n’indi mbyiko imwe nagenderagaho”.
Asobanura ibijyanye no guhohoterwa kwe, avuga ubwo yari mu nzira agenda yasanze umugore ari gukubita umukozi we mu ruhame, hanyuma amubwira (Niyomukiza) ko ibyo ari gukora bidakwiriye, undi ahita amujomba ikimene cy’ icupa hafi y’impyiko.
Ngo mu gihe Niyomukiza akibaza ibimubayeho, undi mugore araza amutera icyuma mu rubavu.
Avuga ko yajyanywe kwa muganga atangira kuvurwa, gusa abaganga basanga imyiko yari asigaranye nayo yarangiritse.
Kumugara impyiko ya kabiri ngo byamuteye ikibazo gikomeye cy’ubuzima, ku buryo atamenya igihe ibyo kwihagarika byaziye.
Avuga ko abangamiwe bikomeye n’uburyo abayeho, ati “[…] njya nifuza no gupfa nkabibura”.
Guhohoterwa byamuviriyemo indwara ikomeye mu maraso
NIyomukiza agaragaza ko ihohoterwa yakorewe ryamukururiye ibibazo bikomeye kuko nyuma yo kwivuza impyiko, abaganga basanze amaraso ye afite ibimenyetso bya kanseri, kuri ubu akunda kujya kwivuriza Butaro muri Burera ahari ibitaro bibarizwamo abaganga b’inzobere mu gukurikirana abarwayi ba kanseri.
Naho kuba impyiko yari afite nayo yarangiritse, ngo yabwiwe ko akwiriye kujya kwivuriza mu Buhinde ku buryo ari ho bazabasha kumufasha, gusa ngo ubushobozi bwe ni ikibazo gikomeye ku buryo yumva byaba ari inzozi yongeye kubona impyiko nzima.
Niyomukiza avuga ko ubumuga bwe butagituma hari icyo abasha gukora; ubu ngo atunzwe n’abagiraneza.
Ati “Njye ndya kubera abagiraneza iyo bangiriye impuhwe bagemuye ku bitaro ni bwo mbona icyo kurya cyangwa nkarya ari uko nsabirije mu baturage naho ubundi kurya kwanjye ni intambara ”.
Agaruka ku kuba atagira icumbi, asobanura ko mbere yakoraga akabasha kwiyishyurira aho kuba, gusa ubu ngo ntiyabasha kugenda acumbika mu baturanyi kandi ari umugabo wakagombye kuba afite aho ataha hazwi.
Yagize ati “Njye mu rugo habaye mu bitaro bya CHUK kuko n’abayobozi baho baranzi iyo mbuze aho kuryama ndyamana n’abarwaza ku bisima bararaho nijoro naho iyo ntangiye gusuherwa kubera imbeho ni bwo hari igihe ngirirwa impuhwe nkinjira nkarara hasi”.
Arasaba ubufasha…
Niyomukiza ugendana inyandiko nyinshi yagiye yandikira inzego zitandukanye asaba ubufasha bwo gushakirwa aho kuba ariko ngo akaba amaze imyaka igera kuri ine atarahabona, ubu ngo arasaba ko abagiraneza bamufasha akabona aho arambika umusaya.
Ati “[…] wenda mu gihe ntari nabona ubwo bufasha nkahabwa wenda na shitingi kuko amabati aba ahenze nkajya mbona aho kurambika umusaya”.



















TANGA IGITEKEREZO