00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Parent’s School yatangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 20 January 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Nyuma yo kuba indashyikirwa mu gutsindisha neza icyiciro cy’amashuri abanza n’ay’incuke, Ishuri Kigali Parent’s School ryatangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye rigamije gukomeza kuza ku isonga mu gutsindisha cyane.
Ishuri ryisumbuye ‘Kigali Parent’s Secondary School ’ ni umushinga wari utegerejwe na benshi, bifuzaga ko abana babo bahiga amashuri abanza bahakomereza n’amashuri yisumbuye, kugira ngo ubumenyi ntagereranwa abana babo bahavoma budacubangana.
Iki kigo gifite amateka akomeye (…)

Nyuma yo kuba indashyikirwa mu gutsindisha neza icyiciro cy’amashuri abanza n’ay’incuke, Ishuri Kigali Parent’s School ryatangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye rigamije gukomeza kuza ku isonga mu gutsindisha cyane.

Ishuri ryisumbuye ‘Kigali Parent’s Secondary School ’ ni umushinga wari utegerejwe na benshi, bifuzaga ko abana babo bahiga amashuri abanza bahakomereza n’amashuri yisumbuye, kugira ngo ubumenyi ntagereranwa abana babo bahavoma budacubangana.

Inyubako ya Kigali Parents School

Iki kigo gifite amateka akomeye mu mitsindire y’abana mu Rwanda, kuko nko mu myaka 7 ishize, abanyeshuri bose bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinze 100%.

Imbonerahamwe y’imitsindire kuva muri 2008-2014

Nk’uko ubuyobozi bw’iki kigo bubisobanura ngo iyi mitsindire idasanzwe bayikesha gukorana umwete, abarimu b’inzobere, imikoranire myiza hagati y’abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi, ikinyabupfura no gusenga.

Uretse agahigo ko kumara imyaka 7 nta munyeshuri utsindwa, Kigali Parent’s School ifite n’ako kwikubira imyanya ya mbere ku rutonde rusange rw’abanyeshuri batsinda ibizamini bya leta.

Amanota aherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) agaragaza ko mu banyeshuri batanu bagize amanota ya mbere mu gihugu, bane bize muri Kigali Parent’s School.

Umuyobozi wa KPS n'abana bane babaye abambere mu gihugu

Imirimo yo kwandika abanyeshuri bifuza kuhakomereza amashuri yisumbuye yaratangiye, ndetse amasomo nyir’izina azatangira tariki ya 26 Mutarama uyu mwaka.

Kigali Parents’ School ni ishuri ryigenga rikorera mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, akagali ka Bibare, rifite icyiciro cy’amashuri y’incuke, abanza ndetse guhera uyu mwaka ryungutse n’ishuri ryisumbuye.

Kigali Parents’ School ni ikigo cyiza cyane kiri mu birometero 12 uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati, gifite umwanya wisanzuye worohereza abanyeshuri gukora imikino ijyanye n’icyifuzo cya buri wese, umuziki n’ibindi bifasha abanyeshuri kuruhura mu mutwe nyuma y’amasomo.

Kigali Parents’ School yatangiye mu mwaka wa 1995, itangirana abanyeshuri batandatu n’abarimu bane gusa. Magingo aya iki kigo kimaze kugira abanyeshuri 1925 n’abarimu bakabakaba 80.

Ibikoresho byabugenewe bifasha abarimu gutanga ubumenyi bwimbitse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages