Abo bagabo batawe muri yombi nyuma yo gusanga urumogi mu ikamyo yari itwawe n’umwe muri bo. Umunye-Congo bari kumwe we yavuze ko yari aje mu Rwanda ngo abo bagabo bamufashe kubona akazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, avuga ko iyo kamyo yafatiwe mu murenge wa Muhima nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Ati "Bafashwe kubera urumogi bari bakuye muri Congo baruzana mu Rwanda, baza gufatirwa muri Kigali mu murenge wa Muhima mu Kagari ka Rugenge, bakaba bafatanywe udupfunyika 18 800 bafashwe ku bufatanye bw’amakuru yatanzwe n’abaturage”
Uru rumogi rwasanzwe inyuma y’aho shoferi yicara no mu mwanya ujyamo ibikoresho by’imodoka nk’amajeki n’ibindi, hafi y’ipine y’inyongera.
Umushoferi w’iyi kamyo avuga ko nta makuru yari afite ko uru rumogi ruri muri iyi modoka kuko ngo iyo amaze kuyiparika i Goma agaruka kurara i Kigali, agashyira mu majwi kigingi wayo kugira uruhare muri uyu mugambi.
Ati "Byaba byaratewe n’umutandiboyi, uburyo yaba yarapanze n’abantu bamuha ibi bintu ku buryo bishobora kuza ntabizi, byarantunguye cyane.”
Uwo abishinja yemera ko asanzwe akorana n’uyu mushoferi, avuga ko uru rumogi rwose atariwe warushyizemo, kuko we yashyizemo udupfunyika 1000 gusa akaba yarabitewe n’uko yifuzaga amafaranga.
Ati "Ibyo narinzi byari bike ntago byari byose hari harimo udupfunyika 1000, izo ni umuntu nazambukirije bitewe n’ubukene, uwo muntu ntabwo nzi izina rye ariko numero ye narinyifite ni uko ubu nta telefoni mfite n’amafaranga nayaboneye kuri telefoni, ambwira ko asanzwe anzi ndi umutandiboyi.”
CIP Umutesi agira inama abantu yo kwirinda kwijandika mu mirimo yo kunywa no gucuruza urumogi kuko bibagiraho ingaruka, bikayigira no ku miryango yabo.
Icyaha kiramutse kibahamye bazahanishwa ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 25 atari hejuru ya miliyoni 30 Frw.
Amafoto: Munyarugerero Gift



















TANGA IGITEKEREZO