00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Polisi yahagurukiye ubujura bw’ubunyamujyi budakoresheje kiboko

Yanditswe na

Philbert H.

Kuya 12 March 2015 saa 07:44
Yasuwe :

Nyuma y’ubujura bumaze iminsi buyogoza uduce dutandukanye mu Mujyi wa Kigali, Polisi yahagurukiye ubwo bujura bw’ubunyamujyi budakoresheje kiboka ahubwo buvanze n’ubushukana, ndetse bumwe mu bwakorewe mu duce twa Kimironko, ababukoze batahuwe bimwe mu byibwe biragaruzwa.

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2015, Polisi y’u Rwanda yerekanye bimwe mu bikoresho, byafatiwe mu mukwabo wakorewe ahatandukanye mu duce twa Kimironko, mu rwego rwo guhangana n’ubujura bw’ubunyamujyi budakoreheje kiboko, buyogoje benshi mu batuye umurwa mukuru w’u Rwanda ndetse n’indi mijyi.

Nk’uko CSP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaza, ibyo bintu byerekanywe byafatiwe hamwe n’abantu babiri, mu mukwabo wakozwe hagamijwe guhangana n’ubujura budakoresheje kiboko bumaze iminsi bugaragara mu Mujyi wa Kigali.

CSP Twahirwa yagize ati “Ibi ni ibintu tumaze iminsi dukurikirana, Polisi rero yakoze umukwabo wo gushakisha ibyagiye byibwa hirya no hino. Ejo wakorewe mu Karere ka Gasabo, ahitwa ku Kimironko no mu bice bihegereye. Hafashwe abantu babiri barimo n’uwafashwe abipakira.”

Ibyafatiwe muri uwo mukwabo, birimo mudasobwa zigendanwa ndetse n’izitagendanwa, inyakiramashusho ntoya n’iza rutura, n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje agaragaza ko ubujura nk’ubwo bukorwa n’amatsinda y’abajura abumenyereye, kandi bukaba bwambukiranya uturere, ati “Ikigaragara ni uko bariya bajura bafite ukuntu bakorana, bakava mu Karere kamwe bajya mu kandi.”

Nk’uko umwe mu bafatiwe muri uwo mukwabo abitangaza, ubujura bakora ni ubwo gushukana, aho bakora nk’itsinda bakagabana imirimo, bamwe bakarangaza umuzamu cyangwa undi muntu watuma bakomwa mu nkokora, abandi bakiba ibyo bashaka ubundi bakagenda.

Abibwe ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibyitumanaho barasabwa kugana amasitasiyo ya Polisi bakareba ko nta byabo bihabitse

Asobanura uko bibye hamwe mu ho bakoreye ubwo bujura yagize ati “Twagiye ku kabari (Guest House we yise akabari) tuhasanga umuzamu, bamwe bamujyana mu gikari bamubwira ko bakeneye ibyumba byo kuraramo, jyewe mfungura inyakiramashusho ya rutura (Flat Screen), mpita nyijyana.”

Bimwe mu bikoresho bifashisha muri ubwo bujura bw’ubunyamujyi, ni imfunguzo zifungura inzugi zitandukanye, umutarimba (Fer a beton) n’ibindi byuma byifashishwa mu kwica ingufuri, gusa bagahakana ko bajya bifashisha imiti isinziriza nk’uko bamwe babikeka.

Ibindi biranga ubwo bujura bw’ubunyamujyi, hibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga, bugakorwa mu kanya nk’ako guhumbya, ari na yo mpamvu usanga batwara ibyo bikoresho ugasanga ibice bimwe byasigaye kandi bene byo batarabutswe.

Abajura bakoresha icyuho baba bahawe – CSP Twahirwa

Mu kugira inama abatuye umujyi wa Kigali n’indi Mijyi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa, yibukije ko abo bajura bajya kwiba aho babona hari icyuho, asaba ko bajya baba maso bakamenya kurinda ibyabo.

Ati “Abajura na bo akenshi bakoresha icyuho umuntu aba yatanze, ba nyirurugo bakwiye kurinda ibintu byabo neza, bakirinda ko abo bajura babona amahirwe yo kuba batobora amazu yabo cyangwa bagasimbuka ibipangu, abafite ubushobozi banashireho za camera (ibyuma bifata amashusho) byajya bifasha guhita bamenyekana.”

Ingingo ya 300 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoresheje kiboko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro 2 kugeza kuri 5 z’agaciro k’ibyibwe.

Bimwe mu byibwe byabonye bene byo bahise babisubizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages