00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Polisi yakoze umukwabo mu bacuruza Telefoni na mudasobwa za magendu

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 14 February 2015 saa 05:51
Yasuwe :

Polisi y’igihugu yakoze umukwabo mu bacuruza ibyuma by’ikoranabuhanga n’ibyitumanaho nka telephone na mudasobwa bya magendu, bakorera mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri “Atene (Athene)”.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2015 kuva mu masaha ya saa ine za mugitondo Polisi y’u Rwanda ukorera mu Mujyi wa Kigali irimo guhiga bukware ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho bya magendu bicururizwa mu maduka mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bacuruza ibyo bikoresho batangarije IGIHE.com, ko polisi yaje ihagarika urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abaguzi, ibasaba kwerekana inyemezabuguzi baranguriyeho ibicuruzwa bya bo.

Polisi yabanje kubuza abantu kwinjira muri ibyo bikari, abari barimo ibabuza gusohoka

Bakomeje batangaza ko uyibuze yategekwaga kubika telefoni cyangwa mudasobwa acuruza, bakamuha igipapuro cyo kuzuzaho imyirondoro, akandikaho n’umubare w’ibye bafashe.

Uwayezu jean de Dieu watwawe telefoni 26 , we avuga ko atazi impamvu ibyo byabayeho, mu gihe aho bakorera hazwi kandi banasorera Akarere ka Nyarugenge, ariko akanibaza impamvu byakorewe bamwe mu bacuruzi, ntibibe rusange.

Yagize ati “Batubazaga inyemezabwishyu twazibura bakazifatira ariko ndibaza impamvu bazifata. Ese buri bintu bicuruzwa bazajya babaza fagitire zabyo? ko se hari amaduka batafunze?”.

Yakomeje avuga ko bihangiye akazi mu rwego rwo gushakisha imibereho, ariko yibaza amaherezo y’iki kibazo, dore ko ari wo mwuga wari umutunze.

Wera Kadafi umutekinisiye wa za telephone muri bimwe mu bikari bigurishirizwamo telefone, we avuga ko ari mu gihirahiro nyuma y’aho bamufatiye mudasobwa igendanwa (Lap Top) kubera kubura inyemezabuguzi yayo.

Ati “Nayiguriye umuntu dusanzwe tuziranye kandi nari nyimaranye igihe kinini ku buryo ntavuga ngo nzabona fagitire yayo, gusa nabibabwiye ndetse mbabaza n’uburyo nazayibona bampa igipapuro nandikaho imyirondoro yanjye n’ubwoko bwayo, nshyiraho n’umukono”.

Yakomeje avuga ko ubwo yababazaga uko azabona mudasobwa ye bamweretse nimero zatelefone ziri ku rupapuro yashyizeho umukono bamubwira ko ari iz’umushinjacyaha ko ari we yazahamagara akamubwira yajyanywe.

Gusa aba bacuruzi bemeza ko iyo baguze ikintu bagirana amasezerano n’uwo bakiguriye ku buryo banasigarana fotokopi y’indangamuntu ye.

Igipapuro cyuzuzwaga n'uwo basangaga nta nyemezabwishyu yaranguriyeho afite bakamutwara ibicuruzwa

Supt Mbabazi Modeste , Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yirinze kugira byinshi asobanura kuri uyu mukwabo, ariko avuga ko ari igikorwa kigikomeje, nyuma hakazatangwa amakuru arambuye arebana na cyo.

Ayo maduka yari asanzwe azwiho kuba acururizwamo ibyuma by’ikoranabuhanga n’itumanaho byakoreshejwe (bya Occasion), ndetse hakaba hanazwiho kuba byinshi muri byo biba ari ibyibano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages