Ibinyobwa bitemewe bigizwe n’amakarito 170 y’inzoga yitwa Tiger gin, amakarito 168 y’iyitwa sky blue ndetse na litiro 115 za Kanyanga, byose bibujijwe mu Rwanda.
Igikorwa cyo kubyangiriza mu ruhame cyabereye ku kimpoteri cya Nduba mu karere ka Gasabo, imbere y’imbaga y’abaturage, abayobozi n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016.
Chief Superintendent of Police(CSP) Urbain Mwiseneza, uyobora agashami karwanya ibiyobyabwenge mu bugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda, avuga ko ibiyobyabwenge byangijwe ari ibyafatiwe mu mikwabu yakozwe, haba muri Kigali no ku mihanda yinjira muri Kigali mu mezi atatu ashize gusa.
Yagize ati ” Abenshi mu babifatanywe barafunzwe kandi bashyikirizwa ubutabera, ubu barimo kurangiza ibihano byabo mu magereza.”
CSP Mwiseneza yongeyeho ati ”Kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ni ugutakaza imbaraga n’ubukungu by’umuntu ubyishoyemo kandi bimuviramo gufatwa no gufungwa, na byo bikamenwa cyangwa bikangizwa.”
Yagiriye inama abantu bose bishora mu bucuruzi bw’ibintu bitemewe kubireka bagakora ibyemewe, aho yababwiye ko kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biri mu byo Polisi y’u Rwanda yashyize imbere, bityo nta bwinyagamburiro uzabikora wese azabona mu Rwanda.
Yarangije asaba abaturage gukomera ku muco wo gutanga amakuru ku babicuruza n’ababinywa, kuko ari bumwe mu buryo bworoshya ifatwa ryabo no kubahashya.



















TANGA IGITEKEREZO