00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Polisi yataye muri yombi abayobozi batatu bo mu kagari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 January 2017 saa 04:28
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkusi mu Murenge wa Jari ho mu karere ka Gasabo, n’abandi bayobozi babiri bakorana bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho birimo amabati, ingorofani n’imifuka ya sima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yatangarije IGIHE ko aba bose uko ari batatu bafashwe kuya 25 Mutarama nyuma y’amakuru inzego z’umutekano zahawe n’abaturage.

Ati “ Nibyo niko bimeze, abafunze bafashwe bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta aho bagiye mu bubiko bw’Umurenge buba mu Kagari ka Nkusi, biba ibikoresho bitandukanye birimo amabati 32, ingorofani ebyiri na sima ebyiri. Nyuma yo gukeka ko hari ibyo banyereje bakozweho iperereza ndetse bimwe barabibafatana bahita bajyanwa gucumbikirwa mu Gatsata.”

Abatawe muri yombi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkusi, Mugiraneza Gaspard, Umuyobozi ushinzwe iterambere mu Kagari, Ngwabije Moïse, n’uw’umudugudu, Maniragaba Jean Baptiste ndetse na Niyoyita Narcisse wari wabaguriye ibyo bikoresho.

SP Hitayezu yakomeje atangaza ko abatawe muri yombi bari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages