Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafashe amacupa 239 y’inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu zifite agaciro ka miliyoni 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inkuru ya The New Times ivuga ko izi nzoga zafatiwe muri Nyabugogo zivanwe mu karere ka Rubavu zikaba, aho zari zipakiwe mu ikamyo itwaye imbaho.
Izi nzoga zafashwe ni izo mu bwoko bwa Red na Black label, zikaba zarafashwe ku wa 2 Mutarama 2015.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza muri RRA, Robert Mugabe yavuze ko bakeka ko izo nzoga zaturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Ibi bicuruzwa n’ikamyo byarimo byose, byabaye bicumbikiwe n’ishami rya RRA rikorera igikondo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Celestin Twahirwa yavuze ko umushoferi w’iyi kamyo yafatiwemo izi nzoga na Kingingi we, bose babaye bacumbikiwe na polisi ngo ikomeze iperereza havumburwe n’abandi bihishe inyuma y’iyi forode.


















TANGA IGITEKEREZO