00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: RSSB igiye kubakira abakozi amagorofa arimo amacumbi 609 aciriritse

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 February 2015 saa 07:19
Yasuwe :

RSSB igiye gutangira kubaka amacumbi 609 aciriritse azubakwa kuri hegitari icumi azaturwamo n’abakozi, baba aba Leta ndetse n’abikorera, bikaba bikozwe muri gahunda yo gushakira abanyarwanda amacumbi aciriritse bitewe n’amikoro yabo.

Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ayo macumbi mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu Umugudu wa Kagarama ahitwa Batsinda, Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yashimiye RSSB ko hazakoreshwa ubutaka buto mu kubaka ibikorwa binini.

Yaboneyeho gusaba n’izindi nzego zose ko zakwitwararika mu gukoresha ubutaka bwo kubakaho, kuko n’abazaba batuye muri ayo macumbi bagomba kugira ibikorwa bakora ndetse n’aho babikorera.

Ati “Ni byiza ko izi nzu zizubakwa zigerekeranye kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza. …Muri 2020 Umujyi wa Kigali uzaba utuwe na miliyoni enye n’ibihumbi maganane, ni byiza rero ko bazaba hababa hari n’ibyo bakora .”

Eng. Gacendeli Hyacinthe agaragaza uburyo igishushanyo mbonera cy'hazubakwa amacumbi aciriritse i Batsinda kimeze

Minisitiri yanasabye abanyarwanda kugira uburyo bwo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari, kuko n’ubwo ari amacumbi aciriritse, umuntu atahita ayishyura ako kanya ku buryo bworoshye.

Amacumbi agiye kubakwa, buri gorofa izaba ifite inzu eshatu, aho azubakwa (site) hakazaba harimo isoko, aho bategera imodoka, amashuri, amaduka, icyuma kiyungurura imyanda n’ibindi bikoresho byose abantu bakenera ngo babashe kubaho neza.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo James Musoni ashyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa amacumbi aciriritse 609 i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya

Umuyobozi wa RSSB Dr. Daniel Ufitikirezi yavuze ko amacumbi agiye kubakwa i Batsinda atandukanye n’ayubatswe i Gacuriro, kuko ari amazu y’abantu bafite amikoro make ndetse n’amikoro aciriritse mu gihe ay’i Kagugu yari ay’abantu bafite amikora menshi.

Ati “Amacumbi ya hano batsinda azaba ari hagati ya miyoni 20 na 30 ku buryo umuntu w’umukozi abaye yarizigamye yagenda yishyura bitewe n’uko amasezerano azaba ameze.”

Umuyobozi wa RSSB yongeyeho ko ayo mazu azubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, kandi ko bigenze neza bitageza icyo gihe cyose, ahubwo yaboneka mbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yatangaje ko bafatanyije na RSSB mu gihitamo ugomba guhabwa isoko ryo kubaka ayo macumbi, rikaba ryarahawe Horizon Constructors ndetse na Engeneering Brigade yo muri Minisiteri y’Ingabo, kuko bizeye ko ibikorwa birimo ingabo z’igihugu bikorwa neza kandi vuba.

Yagize ati “Ingabo z’igihugu igikorwa ziyemeje kigerwaho vuba kandi neza, n’uyu munshinga twizeyeko uzagenda neza kuko bo baba badashaka inyungu nyinshi nk’abanyamahanga.”

Umuyobozi wa RSSB Dr. Daniel Ufitikirezi

Hirya no hino mu mu turere tugize Umujyi wa Kigali hari kugenda hubakwa amacumbi aciriritse muri gahunda yo kubaka amacumbi rusange ibihumbi 10 aciriritse.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba
Inzego zitandukanye zari zitabiriye igikorwa cyo gutangiza kubaka amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages