Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abakozi ba RSSB bazize Jenoside yakorewe abatutsi wabaye kuwa 22 Gicurasi 2015, wabanjirijwe n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, banashyira indabo ku rwibutso ruriho amazina 19 yabo ruri ku cyicaro gikuru.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Dr. Ufitikirezi Daniel yavuze ko kwibuka atari uguheranwa n’agahinda ahubwo ari ukwiyubakamo icyizere no guharanira gusigasira ibyagezweho mu myaka 21 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’inkotanyi.
Yakomeje avuga ko nka RSSB biyemeje gukora ibishoboka byose bakaba hafi abana basizwe n’abari abakozi bayo bazize Jenoside, aho yabijeje ko iteka ryose bazabahora hafi kandi biteguye kubakira igihe cyose bazaza babagana.
Mugiraneza Emilien, mu izina ry’abana bane bafite ababyeyi bakoreraga RSSB bazize Jenoside, yavuze ko bayishimira cyane uburyo idahwema kubitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yagize ati “Turashimira RSSB ku bwo kuzirikana ababyeyi bacu no kubabera aho batari. Turayishimira kuba yaremeye kuturihira amashuri kugeza turangije Kaminuza. Tubasezeranyije kutazabakoza isoni.”
Brig.Gen Nzabamwita Joseph, wari uhagarariye Minisitiri w’ingabo yavuze ko kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse jenoside ari umuco mwiza, anibutsa ko buri wese afite inshingano yo guhangana n’abahakana Jenoside kuko ari cyo gice cyayo cya nyuma.
Yasabye abana basizwe n’aba 19 bibutswe kudaheranwa n’agahinda kuko baba bari gushyira mu bikorwa umugambi w’abakoze jenoside, ahubwo ko bagomba kwiga bagakora bagahesha ishema ababyeyi babo ku buryo nabo aho bari bumva ko abo basize babaye abagabo.
Pansiyo y’abajenosideri yari ikwiye gufasha abarokotse
Dr Bideri Diogène, wari uhagarariye CNLG yavuze ko ibigo bya leta byashoboraga kubyara inyungu byakoreshejwe mu gutera inkunga ibikorwa byo gutegura no gushyira mu ngiro jenoside.
Yagize ati “Amafaranga biteganyirije ngo azabafashe kubaho neza niyo yakoreshejwe mu kubica.”
Yakomeje avuga ko benshi mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bari abakozi ba leta, bivuze ko nabo bari bariteganyirije, kandi bafite uburenganzira bahabwa n’itegeko bwo guhabwa amafaranga yabo y’ubwiteganyirize.
Nubwo bimeze gutya ariko yasoje abaza abaraho ati “Pensiyo (pension) ya Bagosora n’abandi ba jenosidere (Genosidaire) yakoreshwa ite mu gusubiza impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside uburenganzira bwabo?”
Iki akaba asanga ari ikibazo gikwiye kwigwaho ndetse byaba ngombwa hakajyaho amategeko aya mafaranga akagoboka abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO