Ku wa 9 Ugushyingo nibwo Ayinkamiye yurutse imodoka agiye ku kazi, ata ibahasha irimo ibihumbi 236Frw ariko ntiyabimenya.
Abantu bari mu nzu baramubonye ariko basiganira kureba ibyo ataye, nyuma umwe agiye, ahurirana n’uko umumotari ayatoye ariko ahita yandika purake za moto ye.
Ayinkamiye yasohotse yasanze hanze umusore amubaza niba ntacyo yataye, yikabakabye abura ya mafaranga.
Uwo musore yahise amuha purake y’umumotari wayatoraguye. Yahise azijyana kuri koperative y’abamotari ikorera ku Kinamba, basanga moto ntiyanditsemo, bamuyobora ku Rwego Ngenzuramikorere, RURA, imufasha kumenya nyirayo na koperative akoreramo.
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri RURA, Ibambe Girinshuti Valens, yabwiye IGIHE ko ku wa Gatandatu aribwo bafatanyije na koperative ‘Tubane Hafi’ gushaka moto na nyirayo, ariko bayigezeho basanga uwatoye amafaranga, moto yari yayitijwe, ariko irafatirwa.
RURA na koperative bakomeje gushakisha uwari uyitwaye araboneka, ndetse kuri uyu wa Mbere impande zose nibwo zatumweho, Musafi Assouman wayatoye abyemera atagoranye, arayasubiza.
Ati “Bafashe moto ye (uwamutije moto), ndavuga nti ‘menya ari ibibazo bya ya mafaranga. Yakomeje kumpamamagara, ndamubwira nti ‘ndaje, mpageze polisi iba ingezeho’ ndavuga nti ‘icyo mumfatiye ndakizi ni amafaranga ndayafite.”
Umuyobozi w’iyo Koperative yitwa ‘Tubane hafi’ ikorera mu Murenge wa Remera, Ndagijama Cyriaque yavuze ko uburyo bafite bwo kubarura abamotari bose n’aho bakorera aribwo bwabafashije kumenya moto yatoraguye ayo mafaranga na nyirayo.
Akimara kuyasubizwa, Ayinkamiye yagizea ati “Muri make nishimiye uko ubuyobozi bukurikirana ibibazo abaturage tugize. Tugeze mu rwego rwiza kubona umuntu ata amafaranga nk’ayo umuntu akayatora akayatanga. Ntibyoroshye!”
Umuvugizi wa RURA, Anthonny Kulamba, yashimiye uwo mumotari ku bumuntu yagize bwo kwemera ko yatoraguye amafaranga no kuyasubiza, asaba n’abandi kuba inyangamugayo.
Yanasabye abagenzi kuzajya batanga amakuru ku kibazo cyose bagize mu rugendo kigakurikiranwa.
Umwaka ushize nabwo RURA yahembye moto, umumotari wasubije miliyoni 5.2Frw z’umugenzi wakoze impanuka.
Inkuru wasoma: Umumotari wasubije miliyoni 5.2Frw z’umugenzi wakoze impanuka yahembwe moto



















TANGA IGITEKEREZO