00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: RURA yafashije umugenzi gusubizwa ibihumbi 236Frw yatoraguwe n’umumotari

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 November 2018 saa 03:21
Yasuwe :

Ayinkamiye Francine usanzwe ufite akabari na resitora mu Gatsata, yasubijwe ibihumbi 236Frw yataye yururuka imodoka mu mpera z’icyumweru gishize, agatoragurwa n’umumotari.

Ku wa 9 Ugushyingo nibwo Ayinkamiye yurutse imodoka agiye ku kazi, ata ibahasha irimo ibihumbi 236Frw ariko ntiyabimenya.

Abantu bari mu nzu baramubonye ariko basiganira kureba ibyo ataye, nyuma umwe agiye, ahurirana n’uko umumotari ayatoye ariko ahita yandika purake za moto ye.

Ayinkamiye yasohotse yasanze hanze umusore amubaza niba ntacyo yataye, yikabakabye abura ya mafaranga.

Uwo musore yahise amuha purake y’umumotari wayatoraguye. Yahise azijyana kuri koperative y’abamotari ikorera ku Kinamba, basanga moto ntiyanditsemo, bamuyobora ku Rwego Ngenzuramikorere, RURA, imufasha kumenya nyirayo na koperative akoreramo.

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri RURA, Ibambe Girinshuti Valens, yabwiye IGIHE ko ku wa Gatandatu aribwo bafatanyije na koperative ‘Tubane Hafi’ gushaka moto na nyirayo, ariko bayigezeho basanga uwatoye amafaranga, moto yari yayitijwe, ariko irafatirwa.

RURA na koperative bakomeje gushakisha uwari uyitwaye araboneka, ndetse kuri uyu wa Mbere impande zose nibwo zatumweho, Musafi Assouman wayatoye abyemera atagoranye, arayasubiza.

Ati “Bafashe moto ye (uwamutije moto), ndavuga nti ‘menya ari ibibazo bya ya mafaranga. Yakomeje kumpamamagara, ndamubwira nti ‘ndaje, mpageze polisi iba ingezeho’ ndavuga nti ‘icyo mumfatiye ndakizi ni amafaranga ndayafite.”

Umuyobozi w’iyo Koperative yitwa ‘Tubane hafi’ ikorera mu Murenge wa Remera, Ndagijama Cyriaque yavuze ko uburyo bafite bwo kubarura abamotari bose n’aho bakorera aribwo bwabafashije kumenya moto yatoraguye ayo mafaranga na nyirayo.

Akimara kuyasubizwa, Ayinkamiye yagizea ati “Muri make nishimiye uko ubuyobozi bukurikirana ibibazo abaturage tugize. Tugeze mu rwego rwiza kubona umuntu ata amafaranga nk’ayo umuntu akayatora akayatanga. Ntibyoroshye!”

Umuvugizi wa RURA, Anthonny Kulamba, yashimiye uwo mumotari ku bumuntu yagize bwo kwemera ko yatoraguye amafaranga no kuyasubiza, asaba n’abandi kuba inyangamugayo.

Yanasabye abagenzi kuzajya batanga amakuru ku kibazo cyose bagize mu rugendo kigakurikiranwa.

Umwaka ushize nabwo RURA yahembye moto, umumotari wasubije miliyoni 5.2Frw z’umugenzi wakoze impanuka.

Inkuru wasoma: Umumotari wasubije miliyoni 5.2Frw z’umugenzi wakoze impanuka yahembwe moto

Ayinkamiye yahise abara amafaranga ye asanga aruzuye
Ibambe Girinshuti Valens ushinzwe ubugenzuzi muri RURA, yavuze ko ku wa Gatandatu aribwo bafatanyije na koperative gushaka moto na nyirayo
Musafi Assuman asubiza Ayinkamiye amafaranga ye
Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yashimiye uwo mumotari ku bumuntu yagize bwo kwemera ko yatoraguye amafaranga no kuyasubiza, asaba n’abandi kuba inyangamugayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages