Umunyarwanda wa mbere uzwiho kurya kurusha abandi Temarirwe Abdallah arizeza Abanyarwanda ko yiteguye neza gutsinda Umunyamerika w’umuryi Patrick Bertoletti uzwiho nawe kurya cyane, mu irushanwa bazahanganiramo mu kwezi k’Ukwakira muri uyu mwaka wa 2013.
Temarigwe Abdallah w’imyaka 60, utuye mu Rwampara i Nyamirambo, afite umugore n’abana batatu: umuhungu umwe n’abakobwa babiri. Avuga ko afite ubushobozi bwo kurya ibilo 40 by’ibiryo n’ukuguru kw’inka n’ihene ebyiri ndetse akarenzaho igaziye eshanu za fanta.
Ahamya ko yiteguye neza amarushanwa yo mu Kwakira ku buryo nta kabuza azatsinda Umunyamerika Patrick Bertoletti nawe w’igihangange mu kurya cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Temarigwe Abdallah mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati "Njye ndi umuntu usanzwe, mu buzima bwanjye busanzwe ndya ikilo n’inusu cy’umuceri gusa buri joro. Kubera ibyo ndya mu gitondo, sinkunda kunywa icyayi kubera ubushobozi buke bwanjye, gusa iyo nkinyweye mara teremusi eshatu n’ipaki icumi z’imigati."
Yakomeje agira ati "Nubwo ndya gutyo iyo ngeze mu irushanwa ndahinduka cyane kuko ndya ibiro 40 by’ibiryo bitandukanye bitarimo imyumbati kuko irangora cyane, nkarenzaho n’ukuguru kw’inka byibuze n’uduhene tubiri. Amarushanwa yose nagiyemo hano mu Rwanda, nabuze umuntu wandusha kurya keretse gusa rimwe muri hoteli SKY, nibwo bandoze banashyira capamandazi nyinshi mu byo narikurya, birananira kandi ntibyambujije kuba uwa mbere ari nayo mpamvu bantumirije Umunyamerika Patrick Bertoletti."
Temarigwe avuga ko yizeye ko azatsinda uyu Munyamerika kuko ngo yakoze imyitozo ihagije akimara kumva ko agiye guhangana nawe. Ubu ngo ari kwitoreza ku biryo akarenzaho na dendo yose na za pizza.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubusanzwe atunzwe n’uwo mwuga wo kurushanwa mu kurya. Ngo iyo atari mu marushanwa yo kurya, akunda kuba ari mu kazi ko gukora isuku mu busitani bw’abantu batandukanye.
Yakomeje agira ati "Njye naramenyekanye cyane kuko nzwi kubera kurya kurusha abandi. Nihangiye umurimo wo kurya cyane kuko abayobozi bahora batubwira buri gihe kwihangira imirimo kandi umaze kungeza kure; maze kujya mu Bushinwa, mu Buyapani ndetse no mu bihugu 36 by’Afurika njyanywe no kurushanwa kurya gusa!"
Muri icyo kiganiro yagiranye na IGIHE, Temarigwe yarangije asaba Abanyarwanda kuzaza kumutera ingabo mu bitugu igihe azaba agiye guhangana n’uwo Munyamerika.


















TANGA IGITEKEREZO