Ni impanuka yabeyereye mu Kagali ka Amahoro, Umudugudu wa Amizero mu Murenge wa Muhima, aho iyi modoka ya Toyota Hiace yari iparitse iri gukorwa, nyuma abari bahari bumva ikintu gituritse ari nabwo yahise ifatwa n’inkongi yaje kugera no ku zindi zari ziyegereye.
Umumotari witwa Munyaneza Jean Pierre wabonye iyo mpanuka yabwiye IGIHE iyo Hiace yabanje gucumba umwotsi nyuma bumva ikintu kiraturitse bahuruye basanga yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Yagize ati “Numvise ikintu gituritse nza niruka nza kureba nsanga imodoka iri gushya, indi yari iyiri iruhande nayo itangiye gushya ku gice cy’imbere mbasha kubafasha haza n’abandi bantu benshi turayisunika tuyikuraho.”
Abandi bari aha inkongi yabereye babwiye IGIHE ko ishobora kuba yaturutse ku bishirira byatarukaga ubwo iyi Hiace yasudirwaga.
Hashize akanya gato iyi nkongi itangiye, Polisi yahise ihagera itangira ibikorwa byo kuzimya ariko isanga iyi kamyo ya Actross na Hiace zamaze gushya.
Nta muntu waguye muri iyi mpanuka uretse umwe mu bakanishi wahiye ku kiganza.







Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0