Ibi birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel, byari mu bigize umunsi wa cyenda w’iserukiramuco Kigali Triennial ryitabiriwe n’abahanzi 200 baturutse mu bihugu 25.
Muri ibi birori by’imideli, herekanywe imyambaro y’abahanzi batatu b’Abanyarwanda. Harimo imyambaro yakozwe na Matheo Studio, inzu y’imideli yashinzwe na Niyigena Maurice. Ni yo yabanje kwerekana imyambaro yayo yise ‘Prayers’, igaragaza uruhare amadini agira mu mibereho y’abantu.
Hakurikiyeho imyambaro yakozwe na Inkanda House yatangijwe na Muhire Patrick. Yayise ‘umutware w’Imongi’, igaragaza umuco nyarwanda by’umwihariko umwambaro gakondo, n’uburyo ‘umushanana’ ushobora kwambarwa mu buryo bugezweho.
Muri ibi birori kandi herekanywe imyambaro yiswe ‘Mugongo wahetse Intore’ yakozwe na Masa Mara Africa, inzu y’imideli ikorera muri Afurika y’Epfo. Iyi nzu yatangijwe na Niyonzima Amza uzwi nka Nyambo Masa Mara. Iyi myambaro yerekanywe, igamije gushimira abakurambere b’u Rwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Aba bahanzi b’imideli berekanye iyi myambaro, bagaragaje ko kuba Abanyarwanda barahawe umwanya ngo bagaragaze ibikorwa byabo muri ibi birori, bigaragaza ko uru ruganda rumaze kwaguka.
Nyambo Masa Mara yavuze ko yanejejwe no kwerekana umuco w’Abanyafurika binyuze mu myambaro, ashimira kuba abahanzi b’imideli nyarwanda bahawe agaciro.
Ati “ Kigali Triennial yahisemo abahanzi batandukanye, njye nerekanye ibituranga twebwe nk’Abanyafurika n’Abanyarwanda muri rusange. Ni agaciro gakomeye kuba iserukiramuco ryabereye mu Rwanda ndetse hagakora abahanzi b’imideli b’Abanyarwanda kandi bakoze neza.”
Muhire Patrick watangije Inkanda House iri mu nzu z’imideli zatangiye bwa mbere mu Rwanda, yavuze ko kuba bahabwa uyu mwanya byerekana ko ibyo bakora abantu bamaze kubisobanukirwa.
Ati “Abantu bari bazi ko imyambaro myiza iva i Burayi ariko ubu barasobanukiwe ko hari imyambaro myiza ikorwa n’Abanyarwanda. Iyi ni intsinzi ikomeye. Mbere ntabwo twabonaga abantu baza kureba ibyo dukora ariko reba uko bimeze ubu bigaragara ko bumva neza ibyo dukora.”
Amafunguro ya Kinyarwanda yahawe umwanya
Abitabiriye ibi birori hejuru yo kuba beretswe imyambaro myiza yakoranywe ubuhanga n’Abanyarwanda, babonye n’umwanya wo gusangira mafunguro gakondo y’u Rwanda ateguye mu buryo butandukanye.
Abategura amafunguro nabo bahawe umwanya mu Iserukiramuco Kigali Triennial, itsinda ry’abatetsi bane b’Abanyarwanda biyemeje guteza imbere ibijyanye n’imirire myiza bahereye ku mafunguro aboneka mu Rwanda.
Aba batetsi bateguye indyo gakondo z’u Rwanda mu buryo butandukanye zirimo ‘salade ya avoka’, umufa, amateke, ibihaza, amasaka n’ibindi.
Umwe mu batetsi bateguye aya mafunguro, yavuze ko icyo bari bagamije ari ukwerekana ko indyo gakondo za Kinyarwanda, zishobora gutekwa mu buryo butandukanye kandi zikaryoha.
Ati “Icyo twari tugamije ni ukongera kwereka abantu ko amafunguro yacu dusanganywe dushobora kongera kujya tuyategura ariko mu buryo butandukanye kandi bikanyura benshi.”
Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yashimiye aba batetsi kuba barashyizeho uburyo bwo guhesha agaciro amafunguro gakondo ya Kinyarwanda.
Ati “Nshaka gushimira abatetsi bacu kandi ndizera ko urugendo rukomeje. Abantu benshi bari kuvuga ngo ibi ni ibiryo twakuze turya, ariko kubirya akenshi ntibyabaga bibashishikaje kandi ntibyari biteguye neza nk’uko uyu munsi bimeze.”
“Nka Minisiteri, twiteguye gufasha buri mushinga wose ujyanye no guteka, uzashyira imbere amafunguro gakondo yacu. Dushobora no kubigeza ku rwego mpuzamahanga.”
Ibi birori byitabiriwe n’Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojiel, wavuze ko iri serukiramuco ryerekanye imbaraga ubuhanzi bufite mu Rwanda kandi ko bikwiye gukomeza kwaguka.
Kigali Triennial irasozwa kuri iki Cyumweru mu birori bizaririmbamo abahanzi batandukanye barimo Mike Kayihura, Bushali, Kaya Byinshi, Michael Makembe n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!