Bamwe mu baturage b’ Umujyi wa Kigali baravuga ko hamaze kwaduka abatekamutwe biba abantu babyinyujije mu bucuruzi bw’imibavu (parfum). Ngo aba bantu bitwaza agatambaro karimo imiti isinziriza, hanyuma bakakakwegereza ku mazuru ngo wumve impumuro y’uwo mubavu bari kubunza, hanyuma wasinzira bagahita bakambura.
Ubu butekamutwe bukunze gukorwa na bamwe mu bacururiza imibavu mu muhanda, aho bagenda bareshya abaguzi mu nzira, bwabaye ku mugabo utashatse kwivuga amazina kuwa Kane tariki ya 10 Nyakanga, ubwo yagendaga mu Mujyi rwagati, agahura n’aba batekamutwe.
Avuga ko aba bacuruzi/ batekamutwe bamweretse umubavu akawukunda maze mu gihe yashakaga kumva impumuro yawo, bamushyira agatambaro ku mazuru ahita ata ubwenge, nabo bamucuza ibyo yari afite.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bacuruza imibavu mu mangazini mu Mujyi wa Kigali bavuga ko nabo bumvise ubwo butekamutwe, ariko bavuga ko bukorwa n’abakorera mu kajagari kuko bo bafite aho babarizwa.
Maniraguha Claude ucuruza imibavu yagize ati “Ubu se koko njye nakwiba umuntu nkoresheje ubwo butekamutwe hanyuma sintekereze ko ejo yazagaruka? Ibyo bikorwa n’ingegera zo mu muhanda”.
Rugamba Clement we yavuze ko adashobora kubihakana ariko ko adashobora kwemeza ko hari umucuruzi n’umwe ufite aho abarizwa wakora ibyo.
Ati “Byo ndemera ko abacururiza mu kajagari bo babikora kuko ntabwo umukiriya ubagana aba asanzwe aziranye nabo yewe aba azi ko n’iyo yamwiba ubutaha bahuye atapfa kumwibuka”.
Rutayisire ucururiza imibavu mu muhanda avuga ko ibyo atabizi kandi ko niba bibaho bidakorwa na bose kuko umukobwa umwe atukisha bose.
Yagize ati “Erega nta wahakana ko bibaho cyangwa ngo abyemeze atarabyibonera, ariko niba binabaho bikorwa n’abari basanzwe ari abajura ariko twese si ko tubigenza”.
Naho Biziyaremye we avuga ko atari byo ahubwo ari abantu bashaka kubabuza kwicururiza
Yagize ati “Ariko se umuntu akora ibyo aba ari hehe? Nta bantu bamubona se aho mu nzira aba ari gucururiza? Barabeshya”.
Yarangije avuga ko na byo bishoboka ariko ababikora bakaba basanzwe ari abajura mu rwego rwo kujijisha ngo ntibamenye ibyo barimo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali Supt Modetse Mbabazi yabwiye IGIHE ko ayo makuru bayumva batyo ariko nta muntu wari wabagezaho icyo kirego ngo bagikurikirane.
Supt yagize ati “Ibyo ntibiratugeraho, ntitubizi kuko nta kirego twari twabona. Icyo nasaba abaturage ni ukwirinda abo batekamutwe kuko ni abatekamutwe nk’abandi bakirinda kwinukiriza ibyo babaha”.
Supt Mbabazi yarangije asaba abaturage ko bakwiye kujya bashishoza bagashyira mu gaciro bakareba abo baguraho ibintu. Asobanura ko hari n’abandi bashukwa ngo hari za bariyeri imbere maze bagasabwa gushyira ibyabo hasi bakibwa batyo kandi bizwi ko mu Rwanda hari umutekano usesuye”.



















TANGA IGITEKEREZO