00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ubuyobozi butungurwa n’inzu zubakwa nijoro bugacya zuzuye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 9 March 2015 saa 03:53
Yasuwe :

Zimwe mu nzu zubatswe mu kajagari mu mujyi wa Kigali ngo zubakwa ninjoro, by’umwihariko mu mpera z’icyumweru ni ho hakorwa ibisenge, abayobozi bagashiduka inzu zuzuye.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gasabo yabaye tariki ya 15 Gashyantare 2015, ahari hateraniye abayobozi mu nzego zitandukanye, Alphonse Nizeyimana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu, yavuze ko hari abaturage bubaka nijoro; ibi ngo bikaba bikorwa cyane mu mpera z’icyumweru.

Yagize ati “Nta bantu mubona bubaka nijoro? Rimwe na rimwe abayobozi b’imidugudu hari igihe tubarenganya n’abaturage bacu hari igihe baba batoroshye… Batangira gukora igisenge ku wa kane. Hari ikoranabuhanga bize ryo gukora ibisenge ku wa kane, ntimubizi?"

Hari abaturage bamwe basigaye bafata amabati ashaje bagakorera igisenge hasi, ku wa Gatanu abantu bahugiye muri gahunda nyinshi zo ku wa Gatandatu akazamura igisenge.

Nizeyimana yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye gutekerereza abaturage. Ati “Birashoboka ko abaturage bacu bashobora kuba bafite ikibazo. Nk’abayobozi ni ngombwa ko twicara tukabatekerereza, ni yo mpamvu mu rwego rw’Umujyi wa Kigali twasohoye amabwiriza yo gusana no kuvugurura inyubako.”

Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye kubuzwa gusana inzu ye, dore ko ngo hari aho bikigaragara ko abaturage bumva ko gusana bigikomeye. Ati “Ndagirango mbabwire rwose nta muturage ugomba kubuzwa gusana, ibi mubisonukirwe neza.”

Kuri we, kubuza umuturage gusana inzu ye, ntaho bitaniye no kubuza umuntu gutera ikiremo mu mwenda we, ariko kandi ngo hari n’abaturage bitiranya gusana no kubaka, bahabwa icyangombwa cyo gusana bakongera inyubako zabo.

Ariko kandi ngo amabwiriza avuga ko umuturage yemerewe kongera inyubako ye atarengeje 20% y’inyubako yari afite, kandi nanone adasatiriye umuhanda.

Izi akaba ari gahunda zashyizweho hagamijwe korohereza abaturage.

Soma indi nkuru bijyanye: Kigali: Nta gikozwe mu maguru mashya, abuzukuru babura aho batura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages