Umujyi wa Kigali urakataje mu iterambere, aho inyubako ndende zizamuka ubutitsa. Inyinshi muri izi nyubako, ndetse hafi ya zose zirubakanwa ikoranabuhanga ry’ibyuma bifasha abantu kuzitondagira (ascenseur/ lift), gusa rimwe na rimwe bishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bwa muntu. Bimwe muri ibi byago harimo kuba ibyo byuma bishobora guhagarara bitaragera iyo bijya, guhubuka bigasubira hasi, n’ibindi.
Mu bihugu byateye imbere usanga mu magorofa haba abashinzwe ubutabazi mu gihe cyose habayeho ikibazo runaka kijyanye na tekinike z’ibyuma bikoreshwa muri iyo nyubako; mu Mujyi wa Kigali hagiye havugwa impanuka zitandukanye zatewe n’imikorere idahwitse ya lifts; gusa n’ubwo nta we byahitanye, ariko hari abakurwagamo hashize umwanya munini.
Hashize imyaka ibiri n’amezi arindwi abagabo batatu baheze muri “lift” y’ igorofa Kigali City Tower- KCT. Hari mu mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 4 Mutarama 2012. Abo bagabo bamazemo iminota 30 yose, gusa kubw’ amahirwe abatekinisiye babakuramo.
Mu nyubako ya Tele10 ku Gishushu, ahakorera Radiyo na TV10, ubwo Bennie Man Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, yazaga mu Rwanda muri Fespad, yaheze muri “lifts” hamwe n’abari bamuherekeje, baza gukurwamo n’abatekinisiye nyuma yo gukorogoshora umwanya utari muto.
Mu Gushyingo 2011, ubwo Minisitiri w’Intebe wungirije wa Timor East, José Luis Guterres yari mu ruzinduko mu Rwanda, yagiye ku Kimihurura kubonana na Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe, nuko ubwo yazamukaga mu igorofa n’abamuherekeje, “lift” yo mu nyubako ikoreramo Minisiteri y’Intebe (Primature) isubira hasi itaragera hejuru cyane. Abo bashyitsi bamazemo iminota igera kuri 20, baza gukurwamo n’umutekinisiye.
Nk’uko byemejwe nanone n’umwe mu banyeshuri bamaze iminsi bimenyereza akazi mu Kigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, ngo “lifts” z’inyubako iki kigo gikoreramo zifite ikibazo gikomeye ku buryo ngo hari igihe iki cyuma giherana abantu, hakitabazwa abatekinisiye. Yasobanuye ko hari igihe iki cyuma gihuruduka kikitura hasi.
Bamwe mu bantu baganiriye na IGIHE bemeje ko zimwe mu mpamvu zituma badakunda gukoresha ibi byuma bitondagira inyubako ari uko baba bafite ubwoba ko bishobora kubateza impanuka, abandi bagaragaza ko ari akamenyero gacye.
Mu kiganiro na IGIHE, Dr Marc Cyubahiro, Umuyobozi w’ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzirantenge (RBS) yatangaje ko atari inshingano zabo kumenya uko ibyuma bitondagira inyubako bikora, gusa ngo babigenzura iyo byinjiye mu gihugu.
Dr Cyubahiro yasobanuye ko iyo ibyo byuma babyinjije mu gihugu nta kibazo biba bifite, gusa bishobora kugira ikibazo iyo bimaze gukoreshwa mu gihe byakoreshejwe cyangwa byubatswe nabi.
Umuyobozi wa RBS yatanze urugero rwa sima, avuga ko yinjira mu gihugu ari nziza, ariko iyo ikoreshejwe nabi ishobora guteza ibibazo.
Ati “Sima ishobora kwinjira mu gihugu ari nzima yujuje ubuziranenge ariko yagera kuri shantiye igakoreshwa nabi ku buryo abafundi bashobora kuvanga nabi bagashyiramo umucanga mwinshi bikarusha sima ingufu nyuma hakagaragara ingaruka yo gusenyuka kw’ibyo bubatse”.
Dr Cyubahiro avuga ko mu by’ ukuri ikibazo atari sima yinjiye mu gihugu ahubwo ikibazo ari imikoreshereze. Asobanura ko na “lifts” ari uko, ngo nazo zinjira mu gihugu nta kibazo na kimwe zifite ahubwo ibibazo bigaragara nyuma.
Mupende Uwanziga Liliane, Umuyobozi w’ishami ry’imiturire mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ibyo bibazo byagiye bigaragara ariko ko bidaherutse bitewe n’ingamba zimwe na zimwe bagiye bafata nko gushyiraho abantu bakurikiranira hafi ibibazo bitandukanye bishobora kuba mu magorofa.
Mupende yongeyeho ko bakora igenzura ry’imikorere y’amagorofa mu rwego rwo gucyaha bamwe bafite amagorofa ashobora guteza impanuka iyo ari yo yose.
Avuga ko n’umuriro w’amashanyarazi ushobora kuba ikibazo ati “hari igihe igorofa ishobora kuba itwara umuriro mwinshi cyane bitewe n’ibikorwa byinshi umuriro ukaba muke noneho bikaba byahungabanya biriya byuma”.
Gusa avuga ko icyo atari ikibazo kuko basabye ba nyir’amagorofa guteganya moteri (generator) zihita ziyatsa mu gihe cyose habayeho ikibazo cy’umuriro.
Uyu muyobozi yongeye gusaba abantu bose bagifite ubwoba bwo gukoresha ibyo byuma gutinyuka kuko nta kibazo zifite, asobanura ko n’iyo habaye akabazo kazajya gahita gakemurwa vuba. Naho ku batazi kubikoresha, ngo biroroshye kubyiga.
Mupende yongeye kwibutsa abantu bamenyereye gukoresha “lifts” kudakorogoshora na rimwe mu gihe cyose basanze bitihuta nk’uko babyifuza ahubwo bajye bahita babimenyesha ababishinzwe kugira ngo babafashe.



















TANGA IGITEKEREZO