Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2020, nibwo umwaka w’amashuri wa 2020 watangiye.
IGIHE yatambereye mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ireba uko abanyeshuri n’abarimu bitabiriye umunsi wa mbere w’igihembwe cya mbere.
Aho umunyamakuru yazengurutse mu Mujyi wa Kigali, yahuraga mu mihanda n’urujya n’uruza rw’abanyeshuri bari kwerekeza mu bigo bigamo bakerewe.
Bamwe muri abo babwiye IGIHE ko ku munsi wa mbere badakunze kwiga ariyo mpamvu batazindutse.
Bimwe mu bigo umunyamakuru yanyuzemo nka ESSI Nyamirambo, Saint Joseph Nyamirambo, APE Rugunga, Saint Famille n’ibindi, yasanze ubwitabire ari buke.
Ariko mu bigo cyane iby’abihayimana nka Saint André, Lycée Notre Dame de Citeaux, Lycée de Kigali ho ubwitabire bw’abanyeshuri n’abarezi bwari hejuru.
Mukiza Bonfils wiga kuri ESSI Nyamirambo yavuze ko “Buri gihe iyo umwaka utangiye abana benshi ntibakunda kwiga kuko abarimu badakunze kuza kwigisha, ikindi baba banga ko bafatwa nk’abaruru [abatangizi].”
Musanabera Esther wiga kuri Saint Joseph i Nyamirambo yavuze ko abanyeshuri benshi bigana batitabiriye amasomo kuko batari bishyura amafaranga y’ishuri
Ati “Benshi ntibabonetse kuko batari babona amafaranga y’ishuri […] ku munsi wa mbere bagomba kuza mu ishuri bishyuye ariko ntabwo twanakwirengagiza ko hari n’abandi bafite ibibazo bitandukanye byatumye batitabira amasomo.”
Umuyobozi wa ESSI Nyamirambo, Habakubaho Issa, yemeza ko abanyeshuri batitabiriye amasomo yo ku munsi wa mbere muri icyo kigo ari 20% akanashimangira ko ntawe uzemererwa kwiga atazanye umubyeyi ngo asobanure impamvu.
Umuyobozi wa Saint André, Padiri Nshubijeho Faustin, ahamya ko mu kigo ayobora nta banyeshuri bafite imyumvire y’uko umwana wiga ku munsi wa mbere aba ari umutangizi.
Ati “Iyo myumvire y’uko abanyeshuri biga ku munsi wa mbere ari abatangizi hano ntabwo ihaba kuko twiga mu buryo bwo kurushanwa cyane ko n’iyo atashye aba agomba gufasha ababyeyi ariko atibagiwe ko ari mu masomo kuko iyo batangiye umwaka w’amashuri bahera ku igeragezwa.”
Yakomeje avuga ko hari abarimu bagera kuri batanu batitabiriye akazi kubera impamvu zitandukanye kuko harimo n’abari mu kiruhuko.
Umuyobozi wa Lycée de Kigali aho IGIHE yasanze ubwitabire buri hejuru, Martin Masabo, we yavuze ko “ubundi abanyeshuri batangirana n’ibizamini kugira ngo biyibutse ibyo bakoraga mu biruhuko bikanongera wa muco wo gusoma.”
“Kera abanyeshuri ntabwo batangiraga kwiga ku gihe ariko iyo bafite ikizamini umwarimu agomba kugitegura akagitanga akagihagararira kuko bituma abarimu n’abanyeshuri baza.”




















TANGA IGITEKEREZO