Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagararagara, EUCL iramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa Gatandatu taliki 25 Gashyantare 2017 uhereye saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugeza saa sita z’amanywa (12h00) hazaba ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Kicukiro na Gasabo mu Mirenge ya Kimironko, Bumbogo, Nyarugunga, Ndera na Free Trade zone kubera ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi iherereye i Bumbogo.
Kubw’ibyo, iki kigo gishinzwe ingufu kiraburira abantu bose kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yatangajwe, 12h00.
Iki kigo kandi cyiseguye ku bakiriya bacyo bazabura amashanyarazi muri ayo masaha imirimo yo gusana imiyoboro izaba itararangira.



















TANGA IGITEKEREZO